00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasubije RDC ifata guheza u Rwanda nk’intsinzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 July 2022 saa 04:35
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe cyane n’imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho ifata ikibazo ifitanye na M23 nk’aho giterwa n’u Rwanda, ikanishimira ko rutemerewe kujya mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizajya guhashya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeje iyoherezwa ry’Umutwe udasanzwe w’Ingabo ugomba kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’iminsi Ingabo za Congo zihanganye n’Umutwe wa M23.

Congo yanze ko muri izo ngabo za EAC hajyamo iz’u Rwanda kuko irushinja gutera inkunga Umutwe wa M23, ibintu u Rwanda rwamaganye.

Mu kiganiro na RBA, Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo afite ku kuba u Rwanda rutazaba ruri muri izo ngabo.

Ati “Perezida wa Congo abivuga nk’aho ari intsinzi yagezeho, reka da! Intsinzi izaboneka umunsi mwakemuye ibi bibazo bya politiki, ntabwo ari uko u Rwanda rutemerewe kuko nta n’ikibazo tubifiteho ariko nudakemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, uzahura n’ibibazo.”

Perezida Kagame yabajijwe ku cyizere afitiye ibiganiro bya Nairobi bimaze igihe biba bigamije guhosha ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko bigoye cyane.

Ati “Ikibazo ni uko ibintu bikomeza guhinduka na nyuma y’inama. Iyo tuvuye mu nama ibintu bitangira guhinduka. Twagize inama eshatu, ebyiri nari nzirimo indi imwe ntabwo nabashije kwitabira ariko nari mpagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, nkeka ko yari yageze ku rwego rwiza rwo guhangana n’icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati “Hagati y’inama ya mbere n’iya kabiri, ibyo twari twemeranyije mu nama byarahindutse. Guverinoma ya Congo yahise ivuga ko itazaganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba. Mu kanya nk’ako guhumbya biswe umutwe w’iterabwoba, ibyo biba impamvu yo kudakomeza inzira y’ibiganiro.”

Yavuze ko kwitwa M23 Umutwe w’Iterabwoba ari ibintu bitangaje mu gihe ibiganiro byari bigeze hagati, bikiyongeraho kujya guhiga abafite aho bahuriye n’ubwoko bwitirirwa M23.

Ati “Niba ari ibyihebe kuki utabirwanya ahubwo ukagenda ukajya gushaka abaturage bw’ubwoko runaka bafite aho bahuriye n’aba wita ibyihebe? Ushobora gufata ubwoko runaka bw’abantu ukavuga ko ari umutwe w’iterabwoba? Biratangaje.”

Perezida Kagame yavuze ko imbaraga zose zakoreshwa mu bijyanye n’imirwano mu guhashya ibibazo bya Congo, kuri we igisubizo kiri mu nzira y’ibiganiro.

Ati “Inzira y’ibiganiro kuri njye niyo y’ingenzi. Ntabwo wakomeza kurwana ngo witege igisubizo ku bibazo bishingiye kuri politiki, imiyoborere n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko inzira y'ibiganiro ari yo yonyine izakemura ibibazo by'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .