00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko umubano wa Afurika n’u Burayi udashoboka Afurika igifatwa nk’insina ngufi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 December 2020 saa 08:38
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwubahane aribwo buzatuma ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bishinga imizi bikagera ku iterambere, bitandukanye n’uko byagiye bikorwa mu bihe bishize aho Afurika yagiye ifatwa nk’insina ngufi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu nama ya gatanu yahuje abayobozi bakomeye ku ruhande rwa Afurika n’u Burayi, biga ku bufatanye bw’imigabane yombi bugamije iterambere.

Muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite byinshi byagirira umumaro ubufatanye bw’imigabane yombi, haba mu kubyaza umusaruro umutungo ifite cyangwa abaturage bayituye.

Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari uburyo Afurika yakunze gufatwa n’abanyaburayi kutari ko, bikagaragarira mu bufatanye n’umubano imigabane yombi yagiye igirana.

Yagize ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego mu bijyanye n’imyumvire imwe ku miyoborere. Imyitwarire nk’iy’umugenzuzi ikwiriye gusigara ari amateka. Ingero z’imigenzereze myiza n’imibi ntaho zitaba. Dukwiriye kwirinda kugwa mu mutego wo gufata Afurika nk’iri hasi no kwerekana ko yose ari kimwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ubufatanye mu bwuhabane bushoboka kandi hari iyo myumvire itavugwa, ko uruhande rumwe nta gaciro rufite cyangwa se rufite agaciro ko hasi mu gihe urundi ruhande rwifata nka miseke igoroye.”

Perezida Kagame ariko yavuze ko kubaha Afurika bitavuze kwihanganira imigenzereze mibi ya bamwe mu bayiyobora, ahubwo ngo ni ukubanza kumva neza no gusesengura amateka na Politiki by’abatuye uwo mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika n’u Burayi bibashe guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe, ubwubahane ari ngombwa.

Ati “Birasaba ibiganiro, ubwubahane n’umuhate bigamije ubufatanye buhamye Afurika n’u Burayi bikeneye ngo bihangane n’ibibazo byo mu kinyejana cya 21. Kuri Afurika, u Burayi ni umufatanyabikorwa mwiza kubera impamvu zitandukanye. Nizeye ko inama izaba umwaka utaha ari umwanya mwiza wo kwerekana ko twiteguye impinduka n’iterambere ku mpande zombi.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’imigabane yombi, butakabaye ubwibaza icyo Afurika ikeneye gufashwa gusa ahubwo bwakabaye ubureba icyo buri ruhande rukeye ku rundi hakaba ubufatanye.

Yagarutse kandi ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika azashyirwa mu bikorwa umwaka utaha. Yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi.

Yavuze ko ayo masezerano akwiriye kuba inzira y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika nk’umugabane n’u Burayi, aho gukorwa mu buryo butatanye aho buri gihugu cyagendaga ukwacyo.

Biteganyijwe ko umwaka utaha hazaba inama ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma za Afurika ndetse n’ab’u Burayi, haganirwa ku buryo bwo kunoza no guteza imbere umubano wungukira buri ruhande.

Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza wa Afurika n'u Burayi uzashingira ku bwubahane
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye baba abo ku mugabane wa Afurika n'i Burayi
Perezida Kagame yagaragaje amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika nk'intangiriro z'ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari byungukira impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .