00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin azongera kwiyamamariza kuyobora u Burusiya mu 2024?

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 November 2022 saa 12:55
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya,Vladimir Putin, ntabwo arafata umwanzuro wemeza niba azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora azaba mu 2024.

Mu 2024 nibwo hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya. Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Dmitry Peskov, yatangaje ko nta mwanzuro urafatwa niba Putin azongera kwiyamamaza.

Putin ari muri manda ye ya kane nka Perezida w’u Burusiya. Itegeko Nshinga ry’u Burusiya ryemera manda ebyiri zikurikiranya.

Yayoboye u Burusiya hagati ya 2000 na 2008 aza gusubira ku buyobozi mu 2012 ariko hagati aho Dmitry Medvedev yayoboye manda imwe y’imyaka ine.

Iki gihugu cyakunze guhindura Itegeko Nshinga inshuro nyinshi mu myaka yashize. Mbere, manda yari imyaka itanu ariko iragabanywa igirwa ine mu 1993 ku butegetsi bwa Boris Yeltsin ariko nyuma iza kongerwa igirwa imyaka itandatu mu 2008.

Amatora ya mbere yabayeho manda y’Umukuru w’Igihugu yongerewe ni ayo mu 2012.

Mu 2020 u Burusiya bwongeye gukora kamarampaka yasize impinduka mu Itegeko Nshinga, harimo no kongera igihe manda y’Umukuru w’Igihugu yamaraga. Byemejwe ko Putin ashobora gukomeza kuyobora iki gihugu kugera mu 2036.

Putin ntabwo yigeze yemera cyangwa ngo ahakane umugambi wo kuba yayobora igihugu mu gihe kirekire. Ubwo yabibazwagaho mu Ukwakira 2020, yasubije ati “Ibizaba mu 2024 cyangwa se nyuma yaho, ibyo bizamenyekana icyo gihe kigeza.”

Yavuze ko amavugurura yakozwe mu Itegeko Nshinga atari agamije guha Perezida uri ku butegetsi ububasha bwo kuzongera kwiyamamaza mu 2024 cyangwa se nyuma yaho ahubwo ko yari agamije gushimangira ubudahangarwa bw’igihugu.

Ntibiramenyekana niba Putin azongera kwiyamamaza mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .