00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo nshya yakomoje ku bisasu byarashwe mu Rwanda n’imikoranire yeruye ya FARDC na FDLR

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 August 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Raporo nshya itavugwaho rumwe y’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyize ahabona imikoranire y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.

Umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bashinjwa gukomeza umugambi wo kuzasohoza ubwicanyi bameneshejwe batarangije.

Muri RDC, umuvugizi wa Guverinoma, Minisitiri Patrick Muyaya, yise iyi raporo "intsinzi muri dipolomasi" kuko ishimangira ibyo bakomeje kuvuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo.

Aho iyo ngingo igarukwaho, iyi raporo ivuga ko nko muri Gicurasi na Kamena 2022, abasirikare b’u Rwanda, muri Congo barashe ku mitwe ya FDLR - FOCA na RUD Urunana hafi ya Kibumba, hagati y’ibirunga bya Nyamulagira na Nyiragongo.

Iyi raporo ntirasohoka ku mugaragaro ariko nubwo RDC yishimiye ibiyikubiyemo, inemeza byinshi mu birego by’u Rwanda cyane cyane imikoranire na FDLR.

Uko FARDC yihuje n’imitwe yitwaje intwaro

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umutwe wa M23 wakomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, usaba ubutegetsi kubahiriza amasezerano basinye agamije guhagarika intambara.

Aho kuyubahiriza, Ingabo za FARDC zatangije ibitero kuri M23, yirwanaho ndetse yirukana ingabo za Leta mu birindiro byinshi, inafata umujyi wa Bunagana ukora ku mupaka wa Uganda.

Kuva mu mezi ashize, M23 yakomeje gushinja Ingabo za Congo kuyigabaho ibitero ifatanyije n’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FDLR.

Ni ubufatanye bwaje no kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Raporo y’Itsinda ry’impuguke ivuga ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC.

Bitandukanye n’ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana na M23/ARC.

Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple - ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.

Raporo ikomeza iti "Nubwo batagaragara ku nyandikomvugo y’inama ya Pinga, Itsinda ryahawe amakuru ko Colonel Silencieux wa FDLR na Colonel Potifaro wa FDLR bari bahari. Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC (3411th regiment), ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bwa gisirikare."

Muri iyo nama ngo hafatiwe imyanzuro ibiri ikomeye. Ko iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC "mu guhangana na M23/ARC hamwe n’abayifasha."

Icyo gihe ngo hemeranyijwe gushyira hamwe abarwanyi 600 bo gutera FARDC ingabo mu bitungu, mu gikorwa bise icyo "kwirwanaho."

Raporo ikomeza iti "Kuba Colonel Tokolonga wa FARDC yari mu nama byasesengurwa nko kuba bamwe mu bayobozi muri FARDC bashyigikiye iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro no kwemeza ubufatanye bwa bamwe mu basirikare ba FARDC n’iri huriro."

Uyu Colonel Tokolonga yahoze ari umuyobozi wa Mai Mai.

Batangiye gufatanya kurwana no gusangira intwaro

Mu nyandiko, amashusho n’amajwi iri tsinda ryasesenguye, ngo ryasanze abayobozi b’iriya mitwe yitwaje intwaro barahise batangira gushishikariza abarwanyi babo guhangana na M23.

Hatangwa urugero ku mashusho atatu yo ku wa 21 Kamena, agaragaza umuvugizi wa CMC/FDP, Jules Mulumba, akikijwe n’abarwanyi benshi, avuga ko biteguye guhangana na M23/ARC, Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.

Raporo ivuga ko abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, abarwanyi bayo cyangwa abayihozemo, bemereye Itsinda ko bagize uruhare, ku giti cyabo cyangwa bafatanyije n’abasirikare ba FARDC - mu kurwana na M23.

Ikomeza iti "Nk’urugero, abahoze ari abarwanyi n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bemereye itsinda ko abarwanyi ba CMC/FDP, APCLS na FDLR barwanye ku ruhande rwa FARDC muri Bambu na Rugari, muri Gicurasi no mu ntangiro za Kamena 2022."

Ubwo ikigo cya FARDC cya Rumangabo cyafatwaga na M23 ku wa 25 Gicurasi 2022, abarwanyi barimo aba FDLR ngo bitabajwe mu kugerageje kucyisubiza ku wa 26 Gicurasi.

Mbere y’igitero cyo kwisubiza icyo kigo, abantu ngo babonye abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 150-200 hafi y’ikigo cya Rumangabo.

Raporo ikomeza iti "Benshi mu barwanyi n’abahoze ari ari bo, imiryango itari iya leta n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batangaje ko nyuma y’inama ya Pinga, abagize ihuriro ry’imitwe y’abarwanyi bahawe intwaro n’amasasu na bamwe mu basirikare ba FARDC, ku nshuro zitandukanye."

Amakuru yerekanye ko nk’umutwe wa NDC-R wahawe intwaro ku wa 30 Gicurasi 2022.

Undi murwanyi watanze ubuhamya yavuze ko umutwe wa Mai Mai abarizwamo, wahawe intwaro n’umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel ariko "ababwira ko bazazisubiza umunsi M23/ARC izaba yatsinzwe."

Raporo ikomeza iti "Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ibanze, imiryango itari iya leta n’abatangabuhamya, avuga ko guhera muri Gicurasi 2022, abarwanyi ba FDLR mu bice bya Rugari no mu nkengero yaho, bari bafite ibikoresho byinshi kandi bambaye impuzankano nshya."

Ibisasu byarashwe i Musanze

Ku wa 23 Gicurasi 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ingabo za Congo, FARDC, zarashe ku butaka bw’u Rwanda, mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze na Gahunga mu Karere ka Burera.

Raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko ubwo Itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM) ryajyaga mu iperereza, ryasanze hararashwe ibisasu umunani bya rokete za 122 mm.

Ivuga ko byakomerekeje bikomeye abantu babiri, byagiza n’ibintu nyinshi. Icyakora, ngo EJVM ntiyabashije kumenya neza inkomoko yabyo.

Ikomeza iti "Nk’uko byatangajwe n’abantu batatu bigenga, harimo babiri bafite imikoranire ya hafi n’imitwe yitwaje intwaro muri Rutshuru, Colonel Ruvugayimikore Protogène, alias Ruhinda, wa FDLR ni we wategetse ingabo ze kurasa ku butaka bw’u Rwanda."

Gusa ngo ubwo babazwaga n’izi mpuguke, umuvugizi wa FDLR yarabihakanye.

Iryo tsinda ngo ryakomeje gukora iperereza ku nkomoko y’ibi bisasu kimwe n’ababirashe cyangwa abatanze amabwiriza yabyo.

Raporo ikomeza iti "Itsinda ryasanze FARDC ifite ibisasu bya 122 mm, ariko izi ntwaro ntabwo iri tsinda ryazisanganye FDLR."

Muri bwa buryo bwo gutanga intwaro, birashoboka ko ibisasu byavuye ku basirikare ba Leta, bikaraswa n‘abandi bo muri FDLR.

Ubufatanye na FDLR bwakomeje kwamaganwa

Imikoranire ya FDLR, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro yaramaganwe. Mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), Bintou Keita, ku wa 6 Kamena 2022, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ubwo bufatanye by’umwihariko yitsa kuri FDLR.

Uretse M23, ku nshuro zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda na yo yakomeje kugaragaza ko FARDC ikorana na FDLR.

Mu kiganiro n’Itsinda ry’impuguke, Umuvugizi wa Guverineri wa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, General Sylvain Ekenge, yavuze ko "FARDC itiringiye imitwe yitwaje intwaro mu rugamba na M23".

Gusa ngo yavuze ko hari ingorane zo kuzamura urwego rw’abasirikare ngo rugere ku rwifuzwa.

Muri iyo raporo hagaragaramo ko umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri teritwari za Kiwanja, Rutshuru, Sokola II, yamaganye ibirego bya M23, ko FARDC ikorana n’imitwe itemewe.

Raporo ikomeza iti "Nyamara, muri Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena 2022, Brigadier-General Peter Cirimwami yabwiye umuntu wizewe mu Itsinda ko, FARDC yarwanye mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, bahanganye na M23/ARC."

Mu itangazo yasohoye ku wa 12 Gisurasi 2022, Perezida Felix Tshisekedi yamaganye kuba FARDC yakoresha imitwe yitwaje intwaro, aza kuvugamo ati "ntabwo tuzimya umuriro tuwumenamo amavuta."

Nyuma yo gukomeza kuzamura ibyo birego, ku wa 6 Nyakanga 2022, General Cirimwami yimuriwe muri Ituri, asimburwa na General Clément Bitangalo.

General Peter Cirimwami yemeje ko bakoranye n'imitwe yitwaje intwaro

Imvugo zibiba urwango

Iyi raporo inavuga ko ubwo M23 yari ikomeje gukaza ibitero, hazamutse imvugo zo kwanga abavuga Ikinyarwanda bo mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko Abanyamulenge n’Abatutsi batangira kwibasirwa.

Hatangwa ingero ku muyobozi wungirije wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru, General Aba Van Ang, ku wa 25 Gicurasi 2022 washishikarije abasivili gufata imihoro, bakarwana kuri Goma yabo ngo itigarurirwa n’umwanzi.

Umuyobozi w’ishyaka Alliance pour la République et la Conscience Nationale (ARCN) ndetse wanabaye minisitiri, Justin Bitakwira Bihona-Hayi, we yasabye abaturage guhaguruka bagahangana n’abantu baseseye igihugu cyabo.

Benshi mu bavuga Ikinyarwanda ngo babwiwe inshuro nyinshi ko ari abambari ba M23, ko bazicishwa imihoro ndetse bakibasirwa kubera imiterere y’umubiri wabo.

Byaranabaye mu mijyi ya Bukavu na Goma, hagati y’itariki ya 1-15 Kamena, abavuga Ikinyarwanda bibasirwa. Benshi mu batotezwa babwira gusubira iwabo mu Rwanda.

Ibiganiro bya Nairobi bizatanga umusaruro?

Mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukorera ku idembe muri RDC, mu minsi ishize nibwo biciye mu biganiro bya Nairobi, hemejwe koherezayo umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, zo kwambura intwaro imitwe yinangiye.

Ni ingabo zizoherezwa mu ntara za Kivu y’Amjyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Uele.

Raporo ivuga ko Tanzania yamaze kwerura ko itazanatanga ingabo, mu gihe ubuyobozi bwa RDC bwasabye ko Ingabo z’u Rwanda zazacungira ku mipaka yarwo.

Nubwo Guverinoma ya RDC yemeye iyi gahunda, abantu benshi barimo abayobozi mu nzego za politiki, imiryango itari iya leta n’imitwe yitwaje intwaro ubwayo, ntibishimiye iyo gahunda.

Ubwo umutwe wa M23 wari umaze gufata umujyi wa Bunagana uri hafi ya Uganda, Perezida w’umutwe w’Abadepite, Christophe Mboso, yasabye iki gihugu guhagarika imikoranire mu bya gisirikare na Uganda, kuko idashishikajwe n’umutekano.

Byongeye, ku wa 13 Kamena 2022, Guverinoma ya RDC yahagaritse amasezerano yose yari ifitanye n’u Rwanda.

Ni mu gihe hari n’abanyapolitiki n’imiryango itari iya leta yasabye ko u Rwanda, u Burundi na Uganda, bitazohereza abasirikare muri Congo kubera ko bagiye barwana yo intambara nyinshi.

Mu gihe ibintu bitarasobanuka, abaturage ba RDC bamaze iminsi mu myigaragambyo yamagana MONUSCO, bayishinja ko mu bibazo by’umutekano bimaze iminsi, ntacyo yabamariye, ku buryo ikwiye kuzinga ibikapu.

Abasirikare ba FARDC bashinjwa gukorana byeruye na FDLR
Sultan Makenga na M23 ayoboye bakomeje kwirwanaho mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .