00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasubije Congo yirukanye Amb. Karega, ingabo zarwo zikomeza kuryamira amajanja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2022 saa 12:42
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kwirukana ambasaderi Vincent Karega, itangaza ko inzego z’umutekano zikomeje kuba maso kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje ku butaka bwa Congo.

Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, wafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa.

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe u Rwanda rubihakana ahubwo rukagaragaza ko ari ibibazo bwite by’imbere muri Congo.

Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko “rwababajwe n’umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Inzego z’umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.”

U Rwanda kandi rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z’uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.

U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n’ubuyobozi bwa Congo.

Bati “Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n’imikoranire bafitanye, bijyanye n’ubu bwiyongere bw’imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n’abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.”

Ku bijyanye n’ibirego Congo ishinja u Rwanda byo gushyigikira M23, u Rwanda rwavuze ko ari urwitwazo rwa Guverinoma ya Congo mu guhunga ibibazo biri mu miyoborere ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko rushyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro muri Congo buciye mu nzira zatangijwe z’ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n’ibya Nairobi.

M23 yubuye imirwano mu ntangiriro z’uyu mwaka, isaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye yo kwinjiza uwo mutwe mu nzego z’imiyoborere y’igihugu no guhagarika ihezwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

Guverinoma ya Congo yanze kubyemera imirwano irubura ndetse icyo gihuga gishyira M23 mu mitwe y’iterabwoba badashobora kongera kuganira.

Kugeza ubu ingabo za Congo (FARDC) zisa n’izi kuganzwa n’inyeshyamba za M23 iri gusatira umujyi wa Goma nyuma yo kwigarurira muri iki cyumweru, tumwe mu duce two muri Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo z'u Rwanda zikomeje kuba maso mu gihe FARDC na FDLR bikomeje kwegera umupaka w'u Rwanda zitwaje intwaro ziremereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .