00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyarya bwa Amerika izuba riva: Yica ibyihebe biyibangamiye, igatagatifuza ibyica Abanyarwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 August 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kwicinya icyara muri aya masaha, kubera kwica umugabo wafatwaga nk’icyihebe karahabutaka, Ayman al-Zawahiri, wari ukuriye umutwe wa al Qaeda. Ni we wasimbuye Osama Bin Laden.

Zawahiri yishwe n’igisasu cyatewe hakoreshejwe drone, kiramwahuranya. Yarashwe ahagaze ku ibaraza ry’inzu yabagamo i Kabul. Nta bantu bari bazi uyu mugambi wa Amerika wo kwivugana uyu mugabo, uretse Perezida Biden n’abajyanama be bake.

Inama zivuga kuri operasiyo yo kwica al-Zawahiri zitabirwaga n’abantu bake cyane. Kuri Biden, mu byo yari ashyize imbere harimo no kwica uyu mugabo afata nk’umwe mu bari ku isonga mu gitero cyabaye muri Amerika ku wa 11 Nzeri 2001.

Guhera muri Mata, Amerika yakoraga iperereza kuri Zawahiri, igenzura igihe asohokera mu nzu yabagamo agiye hanze kota akazuba. Ni iperereza ryagiye mu mizi, rigera no ku mugore we ndetse n’abana be n’abandi bamufasha mu bikorwa nk’ibi by’ubwiyahuzi.

Hagati ya Gicurasi na Kamena, Biden ntiyagohekaga ijoro n’amanywa ngo yatekerezaga ku kuba iki cyihebe cyidegembya. Byageze aho bimwanga mu nda, maze tariki 1 Nyakanga atumiza inama rukokoma irimo abantu bakomeye mu nzego za gisirikare.

Iyo nama yabereye mu cyumba cya White House, yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi (CIA), Bill Burns; Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Imbere mu gihugu, Avril Haines; Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano, Jake Sullivan na Jon Finer umwungirije, hamwe na Minisitiri w’Umutekano, Liz Sherwood Randall.

Bose bicaye ku meza y’uruziga, bajya inama y’uburyo bagomba kwica Ayman Al-Zawahiri. Bamufataga nk’umuntu wagereranya n’ubwonko bw’igitero cyo mu 2001 kuko ari we wacuze umugambi wose.

Amerika ntizapfa yibagiwe iki gitero kuko cyaguyemo abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Ku wa 25 Nyakanga nibwo inama ya nyuma igaruka ku mugambi wo kwica uyu mugabo yabaye.

Biden yabajije ibyegera bye amakuru yose ajyanye n’aho amadirishya y’inzu ya Zawahiri aherereye, imiterere y’ikirere, umuyaga n’ibindi.

Nyuma y’iminsi itanu, Saa 6:18 nibwo igitero cyagabwe, nyuma inkuru itaha muri Amerika ko Zawahiri yishwe.

Urupfu rwe rwatumye Amerika yiruhutsa ko ikize umwanzi karundura, ndetse Biden avuga ko ababuze ababo mu gice cyo mu 2001 nibura babonye ubutabera.

Ati “Mu myaka myinshi, Zawahiri yagize uruhare mu bitero byibasiye Abanyamerika. Ubu, ubutabera buratanzwe n’uyu muyobozi w’ibyihebe ntabwo akiriho. Abantu bo hirya no hino ku Isi ntabwo bazongera kubaho badatekanye.”

Urupfu rwe rwari intsinzi kuri Amerika ku buryo urebye bamwe bari bameze nk’abaririmbaga ya ndirimbo igira iti “cyari cyaratuzengereje”.

Kwikomanga ku gatuza muri ubu buryo ni nabyo Obama yakoze ubwo Osama Bin Laden yapfaga, cyo kimwe n’abandi bantu Amerika ifata nk’abanzi bayo.

Amerika iri kwicinya icyara nyuma yo kwica Zawahiri imukurikije Osama Bin Laden (iburyo)

Hari abagize uruhare mu mpfu z’abantu Amerika ibona nk’intwari

Biden yakomeje avuga ububi bwa Zawahiri, ko ibikorwa bye byagize uruhare mu rupfu rw’abantu 2.977, bityo ko imyaka yose byari kuzafata, abo bantu bagombaga kuzabona ubutabera.

Ijambo rye ntiryarangiriye aho ataburiye n’abandi bashaka guhungabanya umutekano wa Amerika.

Ati “Ubu rero, mutangire muntinye, tuzakomeza kuba maso, kandi tuzakomeza gukora ikiboneye mu gusigasira umutekano w’Abanyamerika yaba ari imbere mu gihugu n’abandi ku Isi”.

Imvugo za Biden zomora ibikomere imiryango yaburiye abayo mu gitero cyo mu 2001, ariko iyo bigeze ku magambo abayobozi b’igihugu cye bavuga ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange bihinduka ibindi bindi.

Ubu u Rwanda na Amerika bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera ifungwa rya Rusesanagina Paul wahamijwe n’urukiko ibyaha bimeze kimwe n’ibyatumye Ayman al-Zawahiri, akarasirwa ku ibaraza ry’inzu ye.

Amerika yiyemeje ko itazigera igoheka mu gihe abantu bose bakoze ibyaha by’iterabwoba ku butaka bwayo bagihumeka.

Yiyemeje kubica umwe ku wundi, ntabyo kwitabaza inkiko.

Rusesabagina ntiyishe umuntu akoresheje amaboko ye, cyo kimwe na Zawahiri wateguye umugambi wo gutera ibitero ibisasu kuri World Trade Centre na Pentagon.

Gusa Amerika ntiyemera ko u Rwanda rumufunga, ahubwo irashaka ko arekurwa kuko ngo ubutabera yahawe butaciye mu mucyo.

Ni mu gihe yo itigeze iburanisha Zawahiri, ngo afungwe, ahubwo yahisemo kumwica kandi nta muntu n’umwe uzigera ayiryoza urwo rupfu.

Evode yabivuze ukuri

Senateri Uwizeyimana Evode yari yarabivuze, agaragaza ko u Rwanda rusa n’urwagiriye impuhwe Rusesabagina nyuma y’ibikorwa by’umutwe wa FLN, wishe abaturage b’inzirakarengane mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Yavuze ko mu bindi bihugu, abahamijwe ibyaha by’iterabwoba bicwa ku manywa. N’ikimenyimenyi, Amerika yabikoze kuri Zawahiri n’abandi batabarika.

Muri Kanama 2021 yagize ati “Ngira ngo habaye no kugira impuhwe njye ni ko nabivuga, ahandi ibyihebe barabyahuranya nta muntu ubijyana mu rukiko, kuko iyo umuntu yigize umurwanyi ntabwo aba ari kuvuga ngo ndashaka ubutabera, ntabwo uwo muntu umwanya we ari mu rukiko.”

“Ntabwo Abanyamerika bananiwe kuzana Bin Laden mu rukiko, hari n’ikindi cyihebe bahuranyije ejo bundi, nta muntu bagomba ibisobanuro. Umutekano w’igihugu urawurinda mu nzira zose zishoboka.”

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020. Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa 14 Nzeri 2020 ngo yiregure ku byaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byagizwemo uruhare n’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.

Yaje guhamywa ibyaha, akatirwa gufungwa imyaka 25.

Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi, hari benshi barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kumvikana basaba ko yarekurwa, ngo kuko batizeye ko azahabwa ubutabera bukwiye, nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza ko urubanza rwe runyuze mu mucyo.

Igitutu ni cyose ku Rwanda

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, ateregejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Ntabwo ari umuyobozi woroshye kuko ari uwa 11 mu bayobozi bakomeye mu mitegekere y’iki gihugu cy’igihangange ku Isi, ndetse gikomeje gukora ibishoboka byose ngo gitegeke Isi.

Azaza mu Rwanda atagenzwa n’urukundo gusa, ahubwo usesenguye ingingo ku yindi, azaba ameze nk’umuntu uje gutanga amasomo i Kigali mu gihe ayo masomo i Washington batayakozwa.

Abanyamakuru bo muri Amerika wagira ngo bari babimenye kare, maze babaza Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, ibizaba bigenza Blinken i Kigali.

Ingingo ya Rusesabagina iri ku isonga, kandi harimo n’ibijyanye no gusaba u Rwanda ko rumurekura ngo kuko ari umuturage wa Amerika, wabaye intwari mu bihe bitandukanye.

Ati “Azanavuga ku ngingo ijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Phee yabajijwe niba mu biganiro bya Blinken na Perezida Kagame ku ngingo y’ifungwa rya Paul Rusesabagina hazaba harimo n’ibijyanye no kuba uyu mugabo yafungurwa, ndetse n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe u Rwanda rwakomeza kumufunga.

Phee yasubije abanyamakuru ati “Ntabwo nshaka kujya mu mizi y’ibyo biganiro bizamuhuza na Perezida Kagame. Tumaze igihe tugaragariza Guverinoma y’u Rwanda aho duhagaze ku bijyanye n’iyi dosiye, urubanza rwe, uko yahamijwe ibyaha, cyane cyane kuba nta butabera buboneye bwatanzwe muri uru rubanza. Ntegereje ayo mahirwe yo kugira ngo bizaganirweho ku rwego rw’abayobozi bakuru.”

Abasenateri ba Amerika bamwe bamaze gusaba ko mu gihe u Rwanda rutarekura Rusesabagina, rwahita ruhagarikirwa inkunga rwahabwaga n’iki gihugu yifashishwaga mu bijyanye n’igisirikare.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko hari abayobozi b’ibihugu bikomeye basabye u Rwanda ko rurekura Rusesabagina, ariko akabasubiza ko rufite ubutabera bwigenga, kandi ko bwaciye urubanza rwe mu mucyo, imyanzuro yarwo ariyo ikwiriye gukurikizwa.

Si ubwa mbere u Rwanda rusa n’urushyirwa ku gitutu ariko rukerekana ko ari igihugu cyigenga.

Ibintu nk’ibi byabaye kuri Ingabire Victoire, Perezida Kagame akurira uwo ariwe inzira ku murima ko nta gitutu gishobora gushyirwa ku Rwanda ngo rurekure umunyabyaha.

Amerika yishimira kwica abakoze iterabwoba ku butaka bwayo ariko igashaka ko abarikoze mu bindi bihugu barimo Rusesabagina warihamijwe mu Rwanda, barekurwa bakabaho nk'intwari
Biden yamwenyuye, yicinya icyara mu mutima yishimira urupfu rwa Zawahiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .