00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Perezida Ndayishimiye yashatse kuyobya abakuru b’ibihugu ku kibazo cy’abarwanyi bafatiwe muri Nyungwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 November 2020 saa 05:21
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda n’u Burundi bikomeje gushaka uko byazahura umubano wabyo umaze iminsi utifashe neza, Perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye, yashinje u Rwanda gucumbikira abagamije gutera u Burundi, abusanya n’ubuhamya bw’abafatiwe muri ibi bikorwa.

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGRL, yabaye ku wa 20 Ugushyingo mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, Perezida Ndayishimiye yari yitabiriye ku nshuro ya mbere, yazamuye ibirego byinshi ashinja u Rwanda, atigeze atangira ibimenyetso.

Muri byo harimo ibirebana n’abarwanyi yavuze ko baheruka gutera mu Burundi, baturutse mu Rwanda, barangije banahungira mu Rwanda.

Ati “Turashimira icyemezo cya MCVE cyo gushyikiriza Guverinoma y’u Burundi abanyabyaha, baturutse mu Rwanda, bagabye igitero ku miryango bakica inzirakarengane, bakongera guhungira muri icyo gihugu.”

Iri tsinda rya MCVE (Mécanisme Conjoint de Vérification Elargi) cyangwa EJVM mu mpine y’icyongereza, ni ryo ryatumiwe n’Ingabo z’u Rwanda rimurikirwa abarwanyi ba RED Tabara. Ariko ibyahavugiwe icyo gihe bibusanya n’imvugo za Ndayishimiye.

Kuri uwo wa 5 Ukwakira, Major Alexis Nkuranga uyobora Ikigo cya Gisirikare cya Ruheru, yabwiye iri tsinda rya EJVM ko aba barwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe muri metero 600 uvuye ku butaka bw’u Burundi, bafite ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda zo mu bwoko bwa AK 47 zigera kuri 17, imwe ya mashinigani (Machine Gun) ndetse n’imbunda imwe irasa ibisasu (Rocket Launcher). Bafatanywe kandi ibindi bisasu biturika hamwe n’agafuka k’amasasu.

Bitandukanye n’imvugo za Perezida Ndayishimiye, Nkurunziza Egide wari ukuriye aba barwanyi yiyemereye ko basanzwe baba mu Burundi, ahubwo bageze mu Rwanda bibeshye.

Ati “Twari tumaze ukwezi kurenga turwanira ku butaka bw’u Burundi, turwana n’igisirikare cy’u Burundi, turwana n’umwanzi, tugwa mu mutego dusanga twisanze ku butaka bw’u Rwanda, dufatwa n’Ingabo z’u Rwanda. Ntabwo twari twahamenye kubera amashyamba ameze nk’asa, ubwo dusanga twambutse, turebye mu mugongo wacu tureba mu gihugu cy’u Burundi, nibwo twisanze mu mugongo wacu hari Ingabo z’u Rwanda.”

“Ubwo abandi basigaye hakurya mu mashyamba y’u Burundi, twe twisanze turi mu mutego w’Ingabo z’u Rwanda. Twarwaniraga mu mashyamba menshi, twarwaniye mu ishyamba rya Kabarore, tujya kurwana mu ishyamba rya Buruta, na za Busigati hirya muri Bubanza.”

U Burundi bwanze kwemera ko ari umutwe witwaje intwaro

Ku wa 2 Ukwakira Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yanditse itangazo ko ku wa 25 Nzeri hari abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero mu Ntara ya Kayanza muri komini Kabarore, inzego z’umutekano zibakurikiranye barengera mu Rwanda batwaye ihene zirindwi.

Yakomeje iti "Minisiteri y’Umutekano n’iterambere ry’abaturage irashimira umusaruro wo guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku busabe bw’inzego z’umutekano z’u Burundi byatumye habaho kumenya aho baherereye no gukurikirana abo bagizi ba nabi."

"Minisiteri irasaba u Rwanda gushyikiriza u Burundi abo bagizi ba nabi rwafashe, bitanyuze mu zindi nzego, nk’uko u Burundi bwakomeje kubikora mu gihe hari abagizi ba nabi b’Abanyarwanda bafatiwe mu Burundi, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera."

Gusa u Rwanda rwahisemo kumurikira aba barwanyi urwego rwa EJVM, rukurikirana ibikorwa bibangamiye umutekano bibera ku mipaka, mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

Nyuma y’ifatwa ry’abo barwanyi ba RED Tabara, Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, DI, ryahise ryandika ritumira ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere, EJVM, ngo zikore iperereza kuri icyo kibazo.

Uyu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara, uheruka kwemera ko ari wo uri inyuma y’ibitero biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, aheruka gutangaza ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Ati "Twebwe inkunga ya mbere tuyiterwa n’Abarundi, nibo bamenya icyo turya uyu munsi, nibo bamenya aho amazi yo kunywa tuyakura. Nta kindi gihugu kiri inyuma yacu twe ni ingufu z’Abarundi turi gukoresha uyu munsi."

Nahimana yavuze ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.

U Burundi bufite ibirego byinshi

Mu nama ya ICGLR, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi ari igihugu gitekanye, ku buryo impunzi zisaga 100.000 zatashye ku bushake guhera ku wa 1 Kanama 2017, zivuye muri Tanzania, Kenya, u Rwanda, RDC na Uganda, kandi ngo zakiriwe neza aho zituye, zinasanga imitungo yazo izitegereje.

Yakomeje ati “Mu gusigasira amahoro n’umutekano ubu biri mu karere kacu, nubwo hakiri imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC, turasaba ko hubahirizwa amasezerano y’amahoro n’umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko ingingo ya 5 yo kudashotorana no gufatanya guhangana n’umwanzi mu karere k’ibiyaga bigari.”

Yavuze ko muri iyo ngingo harimo ko ibihugu binyamuryango bigomba kwirinda gucumbikira cyangwa gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bitwaje intwaro, cyangwa imitwe yitwaje intwaro ku kindi gihugu, cyangwa kwihanganira ko abo bantu baba ku butaka bwawe igihe bagamije kwishora mu makimbirane yitwaje intwaro cyangwa bagambiriye guhirika guverinoma ya kimwe mu bihugu binyamuryango.

Ati “Twifuje gukoresha uyu mwanya ngo twamagane mu buryo bukomeye ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro iba mu Burasirazuba bwa RDC, harimo imwe ikora ifatanyije na zimwe muri leta z’amahanga. Na none, ntabwo twabura kubibutsa ko bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu gikorwa cyaburijwemo muri Gicurasi 2015 mu Burundi, bahungiye mu mahanga no muri bimwe mu bihugu by’akarere, kugira ngo bahunge ubutabera bw’u Burundi.”

Yasabye ko ibihugu by’abaturanyi n’ibya kure bicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi, ko bikwiye kubashyikiriza Guverinoma y’u Burundi, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gucumbikira abagamije kubuhungabanyiriza umutekano, ibintu butigeze butangira ibimenyetso. Ni mu gihe hari abantu benshi ubu bari mu nkiko z’u Rwanda, bagiye binjizwa mu mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa RDC inyuze mu Burundi, ndetse bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo za leta z’iki gihugu cy’igituranyi batunzwe agatoki ku bufasha baha iyo mitwe.

Byongeye, hari ibitero byinshi byagiye bigabwa mu Rwanda n’abantu baturutse mu Burundi, urugero rwa vuba ni ubwo mu gicuku gishyira ku wa 27 Kamena, abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda nini zirimo mashinigani (machine guns), imbunda zirasa za rockettes na gerenade, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo.

RDF yatangaje ko ko abateye bari bagamije kugirira nabi ababa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi, urindwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace.

RDF yatangaje ko “aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunze basubira muri icyo cyerekezo, bagana mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke."

Abagabye igitero basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikarebirimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho "FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI" (Ingabo z’Igihugu z’u Burundi). Batatu mu bagabye igitero bo bahise bafatwa.

Perezida Ndayishimiye yashatse kuyobobya abakuru b'ibihugu ba ICGRL, avuga ko hari abarwanyi baherutse gutera igihugu cye baturutse mu Rwanda mu gihe bitandukanye n'ubuhamya nyakuri bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .