00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiriya ba Canal+ bagiye gutangira shampiyona z’i Burayi bamwenyura

Abakiriya ba Canal+ bagiye gutangira shampiyona z’i Burayi bamwenyura nyuma yo gushyirirwaho poromosiyo ibemerera gukurikira iyi mikino ku mafaranga ibihumbi 5Frw gusa.

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona z’umupira w’amaguru i Burayi zitangire mu mwaka mushya w’imikino. Canal+ yageneye abakiriya bayo impano y’iminsi 15 yo kureba amashene yose, uhereye ku bagura ifatabuguzi ry’ibihumbi 5Frw.

Bivuze ko ushobora kugura ifatabuguzi iryo ari ryo ryose ugahabwa iminsi 15 yo kureba amasheni yose harimo n’ayerekana shampiyona zose.

Iyi poromosiyo ishyizweho mu gihe Canal+ ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikorera ku mugabane wa Afurika.

Ni poromosiyo ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko bwashyizeho mu rwego rwo gufasha abakunzi ba shampiyona z’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi gutangirana neza n’iyi mikino.

Iyi poromosiyo biteganyijwe ko izarangira kuwa 31 Nyakanya 2022 aho abakiriya bashobora gukoresha MTN Mobile Money banyura kuri *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank Mobile App, cyangwa bakanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+ ribegereye.

Abakiriya ba Canal+ bagiye gutangira shampiyona z’i Burayi bamwenyura

Special pages
. . . . . .