00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ Ikomeje Kudabagiza Abanyarwanda yizihiza imyaka 30 imaze

Sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ yahembye abanyamahirwe ba kabiri bagera kuri 30 batsindiye ifatabuguzi ryo kureba amashene yose ku buntu mu mezi 12 n’amezi 30 muri poromosiyo yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikorera ku Mugabane wa Afurika.

Ni ibihembo bitangazwa binyuze kuri televiziyo y’Igihugu, aho abakiriya ba Canal+ banyuranye baguze ifatabuguzi muri Kamena, batoranywamo 30 bagize amahirwe yo gutsindira ifatabuguzi ry’ubuntu.

Jean Bosco Munyaneza watsindiye kumara umwaka areba amashene yose ku buntu, yashimye Canal+ kuba yarahisemo kugenera impano abakiriya bayo, ndetse ashimangira ko bizamugabanyaho umutwaro wo kugura ifatabuguzi rya buri kwezi.

Nsabimana Sugira watsindiye ifatabuguzi ry’amezi 30 na we avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye ifatabuguzi ry’ubuntu, aboneraho no gukangurira Abanyarwanda kugura ifatabuguzi kenshi kugira ngo nabo aya mahirwe abagereho.

Byitezwe ko iyi poromosiyo ya Canal+ izarangira tariki 30 Kamena 2022. Uguze ifatabuguzi nk’iryo yaherukaga kugura ahita ahabwa iminsi 30 y’ubuntu yo kureba amashene yo ku ifatabuguzi ryisumbuye kuryo yaguze.

Kugura ifatabuguzi kandi binahesha amahirwe umukiliya wa Canal+ kwinjira muri iyi tombola yo gutsindira ifatabuguzi ry’ubuntu ry’amezi 12 cyangwa amezi 30.

Uretse poromosiyo y’ifatabuguzi, Umunyarwanda wifuza kuba umukiriya wa Canal+ ari kugura dekoderi ku bihumbi 5Frw akanakorerwa Installation ku bihumbi 5Frw.

Abandi banyamahirwe batsindiye ifatabuguzi ry’amezi 30 yo kureba amashene yose ya Canal+ ku buntu

Special pages
. . . . . .