00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe yo kwiga mu Budage no mu Butaliyani ku buntu

Sosiyete ifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kubona amahirwe yo gukomeza kwiyungura ubumenyi ku ruhando mpuzamahanga, ELRUKZ Group, yatangaje ko hari amahirwe ku banyarwanda bakeneye kwiga mu Butaliyani no mu Budage ku buntu.

Nibyo koko kwiga neza bijyana no kwiga aheza, biri no mu bintu biha agaciro impamyabumenyi yawe ariko nawe ubwawe bikagusigira ubumenyi bwisumbuyeho kuko wigishijwe n’abahanga.

ELRUKZ Group itangaza ko kuri ubu ifite amahirwe ku banyeshuri 30 b’abanyarwanda bashaka kwiga mu Butaliyani kuri buruse ndetse no ku banyeshuri bifuza kwiga mu Budage ku buntu ariko bicumbikira.

Umuyobozi mukuru wa, ELRUKZ Group, Rukomeza Emmanuel, yavuze bahisemo gufasha abanyeshuri kwerekeza kuvoma ubumenyi mu mahanga mu rwego rwo gukomeza guharanira kuzamura ubumenyi.

Yavuze ko bafasha umunyeshuri mu gihe ari gusaba kwiga kugeza yemerewe cyangwa se ahawe igisubizo ku busabe bwe ndetse no guherekezwa kugeza agiye ku ishuri.

Ku baziga mu Butaliyani bagera kuri 30 kugeza ubu iyi sosiyete yamaze kugirana amasezerano na Kaminuza zitandukanye ku buryo bazishyurirwa buri kimwe cyose harimo amafaranga y’ishuri n’ayimibereho.

Ibyo bivuze ko ubonye ayo mahirwe azabasha kwiga mu Butaliyani kuri buruse aho bakwishyurira amafaranga y’ishuri, aho kuba n’amafaranga yo kwitwaza agufasha gukemura utubazo tw’ibanze mu gihe uri kwiga azwi nka Argent de Poche ku banyeshuri.

Birumvikana ko kugira ngo umunyeshuri yemererwe gukomereza mu Butaliyani hari icyo bimusaba birimo kuba yaratsinze neza amasomo kandi akaba afite nibura amasomo abiri y’ingenzi yatsinze neza.

Mu gihe yaba yarize mu masomo abarizwa mu rwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’Ibanze (REB) amanota guhera kuri 56/73 n’aho uwize amasomo abarizwa mu Kigo cy’igihugu kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB) asabwa kuba afite guhera kuri 46/60 kujyana hejuru.

Nk’ibisanzwe ku bagiye kuvoma ubumenyi mu mahanga babanza gukora ibizamini bitangwa na Kaminuza zo mu Butaliyani aho umunyeshuri asabwa kubitsinda.

Hari kandi no kugaragaza indangamanota zo mu mashuri yisumbuye kuva mu wa kane kugeza mu wa gatandatu, diplôme, passport n’icyemezo kigaragaza ko wize mu cyongereza gitangwa n’ishuri.

Amashami aboneka binyuze mu mikoranire ya Kaminuza zinyuranye zo mu Butaliyani n’iki kigo ni Engineering and management, Architecture, Computer engineering, Civil Engineering, Biomedical Engineering, Mechanical Engineering, Electrical engineering, Electronics and communication engineering, Aerospace engineering, Automotive engineering na Industrial engineering.

Ikindi kandi bisaba kuba umunyeshuri usaba buruse atarengeje imyaka ibiri arangije ngo kuko ari bo baba bakiri mu mwuka wo gukomeza kwihugura no kwiyungura ubumenyi.

Nubwo ku bashaka kwiga mu Budage bisa n’ibirimo umwihariko cyane ko buruse ziri kuboneka ari izifasha abanyeshuri kwigira Ubuntu ku banyeshuri baturutse mu bindi bihigu birimo n’u Rwanda ntabwo harimo amafaranga y’icumbi.

Uyu muyobozi yavuze ko nta myanya runaka iteganyijwe ahubwo ko ababoneka bose bujuje ibisabwa bashobora kwimererwa kwigira ubuntu mu Budage.

Bimwe mu bisabwa ni ukubanza kwiga Ikidage nibura amezi abiri akabona impamyabushobozi yo ku rwego rwa B1 nibura, ni ukuvuga ko aba afite ubumenyi bw’ibanze muri uru rurimi ku buryo atazagorwa n’ubuzima bwo mu Budage kubera kutamenya ururimi rukoreshwa.

Abiga Ikidage bafashwa na ELRUKZ Group kuko bamufasha mu kumwereka aho yigira cyane ko bishyirwaho na Ambasade y’u Budage.

Usaba na we agomba kuba yaratsinze neza nibura amasomo abiri y’ingenzi muyo ashaka gukomeza muri Kaminuza kandi ho amashami yose araboneka uretse abashaka kwiga Ubuvuzi ‘Medecine’.

Kugeza ubu iki kigo gikorere i Remera ahazwi nko kwa Rwamahama kiri kwandikwa abanyeshuri bazatangira kwiga muri Nzeri 2022 ariko kwiyandikisha bikazarangirana na Mata 2022.

Abanyeshuri bujuje ibisabwa bemerewe kwiga ku buntu mu Budage no mu Butaliyani
ELRUKZ Group yatangaje ko yiteguye gufasha abanyarwanda bifuza kwiga mu mahanga

Special pages
. . . . . .