00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Rwiyemezamirimo bato bashyiriweho amahugurwa n’igishoro ku kiguzi gito

Muri iki gihe Isi ikataje mu iterambere ryifashishijwe ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye, u Rwanda ntirwasigaye inyuma, dore ko ku mugabane wa Afurika ruza no ku isonga.

Ubu ikoranabuhanga ryoroheje ibintu n’ubuzima muri rusange, internet yabaye umufasha ukomeye mu buzima bwa muntu, aho usanga ku bayikoresha igihe igize ikibazo cyangwa bari ahatari itumanaho rya yo (Internet) ubuzima buhagarara,, akazi kagapfa, ari na ko ibihombo byisukiranya.

Ibi na none bikavuga ko ku basobanukiwe ikoranabuhanga no kurikoresha mu buzima bwabo bwa buri umunsi cyane cyane mu kazi, inyungu yikuba inshuro zitabarika, bakazigama igihe ndetse n’amafaranga.

Ikigo cy’ abanyarwanda b’inzobere mu itumanaho, ubucuruzi n’ ikoranabuhanga, AHUPA Business Network, cyazaniye abanyarwanda cyane cyane ba rwiyemezamirimo bakiri bato amahirwe yo gukora ubucuruzi bukorewe kuri internet ku kiguzi gito, bagatangira kwinjiza amafaranga.

Ni uburyo bwiswe Online Business Master Class. Muri AHUPA Store Online Market, Rwiyemezamirino yiyandikisha mu mahugurwa y’umunsi umwe ku kwihangira imirimo, ubucuruzi bwo kuri murandasi ndetse by’ umwihariko imikorere y’ urubuga www.ahupa.store .

AHUPA Store ni urubuga rubonekaho ibicuruzawa bitandukanye nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, aho uwinjiye muri iyi mikoranire na AHUPA Business Network, ahabwa uburenganzira bwo guhagararira ibyo bicuruzwa aho ari hose mu gihugu, akabasha kubicuruza atavuye aho ari kandi bitamusabye kwicarana stock yabyo.

Ahmed Pacifique, umuyobozi mukuru w’ AHUPA Busines Network Ltd, yagize ati “ Iyi gahunda twashyiriyeho abantu bafite ubushake bwo gukora business ariko badafite amikoro yo gutangiza. Bene abo bantu rero ni bo twatekerejeho maze dushyiraho ubu buryo kubahugura kuri business ndetse no kubaha icyo twakwita nk’igishoro kuko bo bacuruza bakunguka kandi bitabasabye kurangura.”

Yakomeje avuga ko kwiyandisha no kwinjira muri iyi imikoranire ari kwishyura amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Frw) bihesha uwiyandikishije amahugurwa yo guhugurwa muri business ndetse no guhabwa nibura stock y’ ibicuruzwa bifite agaciro k’ ibihumbi magana abiri by’ amafaranga y’ U Rwanda (200,000 Frw ).

Uskaka kwiyandikisha cyangwa se kumenya andi makuru ahamagara kuri 0788676458, cyangwa se agasura urubuga www.ahupa.store.

Ashobora kandi kubasanga aho bakorera mu mujyi wa Kigali, ku muhanda uva muri Rond point ugana Nyabugogo.

Urubuga www.ahupa.store ni rumwe mu mbuga zifashishijwe na benshi mu gutumiza no kohereza ibintu cyane cyane ibyiganjemo ibirirwa mu gihe cya guma mu rugo, igihe Covid 19 yari yugarije Isi n’u Rwanda by’umwihariko.


Special pages
. . . . . .