Burera: Bamaze amezi icyenda bishyuza agera kuri miliyoni 4 Frw bakoreye bubaka amashuri

Abaturage bakoze akazi k’ubuyede n’ubufundi ku kigo cy’amashuri cya Gitare I mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, bishyuza amafaranga agera kuri miliyoni enye bakoreye, ariko bamaze amezi icyenda batarayahabwa.

Ni abaturage bagera ku 100 bahuriye kuri iki kibazo, basaba kwishyurwa kuko bamaze igihe kitari gito bizezwa guhabwa amafaranga bakoreye, amaso agahera mu kirere.

Bamwe bavuga ko byabateye ubukene cyane ko byahuriranye n’ibi bihe bya Covid-19, no kuba byarabadindije kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Naruguziki Apolinaire yagize ati "Twarakoze twubaka kuri biriya byumba by’amashuri ya Gitare ariko ntiturishyurwa, twabagezagaho ikibazo cyacu bakatubwira ko bakizi kandi tugiye kwishyurwa vuba ariko amezi arenze icyenda amaso yaheze mu kirere. Ntiturishyura mituweli y’uyu mwaka, muri ibi bihe bya Covid-19 nabwo ntibiba byoroshye kubona ibitunga abana kubera kutabona ayo duhahisha, rwose Akarere ntikabuze ubushobozi usibye kuturangarana".

Mukakimenyi Annonciata we ati" Uzi kuba ufite abana bane bitegura kujya mu ishuri utarabona ibikoresho byabo, ubu nibaza uko nzabigenza bikanyobera, mu by’ukuri umuntu yishyuza aho yakoze, ariko amezi arenze icyenda ntacyo tubona kandi twarakoze, nibadukure mu gihirahiro tumenye niba tuzishyurwa cyangwa nibura tumenye icyatumye bitinda"

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko iki kibazo aba baturage bakimugejejeho, abizeza ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani bazishyurwa.

Yagize ati ”Ikibazo cy’aba baturage batarishyurwa turakizi, ariko byose byatewe n’Umurenge utaraduhereye raporo ku gihe, ariko icyo twabizeza ni uko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2020 tuzabahemba amafaranga yabo yose. Nibihangane bashonje bahishiwe, tugiye kuyabaha muri iyi ngengo y’imari tugiye gufungura".

Aba baturage bavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwababwiye ko nyuma yo kubaka ibi byumba by’amashuri hasagutse miliyoni 27 Frw, bagasaba ko zakorwamo bakishyurwa bakikura mu bukene.

Ubuyobozi bw’Akarere bubizeza ko bitazarenza Kanama batabonye amafaranga yabo.

Bamaze amezi icyenda bishyuza agera kuri miliyoni 4 Frw bakoreye bubaka amashuri

Special pages
. . . . . .