00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ iri kwerekana incamake za ‘Tour du Rwanda’ buri munsi w’irushanwa

Canal+ Rwanda yambitse umwambaro w’icyubahiro Uwahiriwe Byiza Renus, Umunyarwanda witwaye neza ku munsi wa mbere w’irushanwa rya Tour du Rwanda, iri kwerekana incamake z’iri rushanwa buri munsi waryo.

Ku mugoroba w’umunsi wabayeho irushanwa, kuri shene ya Canal+1 hatambukaho incamake za Tour du Rwanda iba yabaye uwo munsi.

Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane wa Afurika yatangiye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 ku nshuro yaryo ya 14.

Canal+ iherutse kwiyongera mu baterankunga b’iri rushanwa ikaba ihemba Umunyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere karyo n’akarisoza.

Uhiriwe Byiza Renus ni we munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k’iri rushanwa kazengurukaga kuri Kigali Arena.

Canal+ Rwanda yamuhaye ibihembo birimo umwambaro w’icyubahiro, ndetse na dekoderi ya HD irimo ifatabuguzi rizamufasha kureba amashene yose mu gihe cy’umwaka.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yagaragaje ko atewe ishema no kuba iyi sosiyete yarongeye gutera inkunga ‘Tour du Rwanda’ muri uyu mwaka, ndetse aboneraho n’umwanya wo kwibutsa abanyarwanda barikurikira buri mugoroba kuri Canal+1.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri Canal+ kongera gutera inkunga irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’, nka rimwe mu akomeye ku mugabane wa Afurika. Uyu ni umwaka wa 11 Canal+ ikorana na Tour du Rwanda ndetse nk’uko bisanzwe ikazajya yerekana inshamake ry’iri rushanwa buri mugoroba saa tatu kuri CANAL+ SPORT 1.”

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, CANAL+ Rwanda iri kwamamaza poromosiyo yayo ihoraho yo gutanga inyongezo y’icyumweru, aho umukiliya uguze ifatabuguzi mbere yuko iryo asanganywe rishira, ahabwa iminsi irindwi y’inyongera areba amashene yisumbuye ku ryo yaguze.

Ni mu gihe Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ ubu ari guhabwa ibikoresho byose ku 10.000 Frw.

Canal+ iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda
Canal+ uko ijyana na Tour du Rwanda ni nako irushaho kumenyekanisha gahunda zayo
Abakobwa bari gukorana na Canal+ muri Tour du Rwanda
Canal+ yahembye Umunyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere ka 'Tour du Rwanda 2022'

Special pages
. . . . . .