Ku mugoroba w’umunsi wabayeho irushanwa, kuri shene ya Canal+1 hatambukaho incamake za Tour du Rwanda iba yabaye uwo munsi.
Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa yo gusiganwa ku magare akomeye ku mugabane wa Afurika yatangiye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 ku nshuro yaryo ya 14.
Canal+ iherutse kwiyongera mu baterankunga b’iri rushanwa ikaba ihemba Umunyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere karyo n’akarisoza.
Uhiriwe Byiza Renus ni we munyarwanda witwaye neza mu gace ka mbere k’iri rushanwa kazengurukaga kuri Kigali Arena.
Canal+ Rwanda yamuhaye ibihembo birimo umwambaro w’icyubahiro, ndetse na dekoderi ya HD irimo ifatabuguzi rizamufasha kureba amashene yose mu gihe cy’umwaka.
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yagaragaje ko atewe ishema no kuba iyi sosiyete yarongeye gutera inkunga ‘Tour du Rwanda’ muri uyu mwaka, ndetse aboneraho n’umwanya wo kwibutsa abanyarwanda barikurikira buri mugoroba kuri Canal+1.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri Canal+ kongera gutera inkunga irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’, nka rimwe mu akomeye ku mugabane wa Afurika. Uyu ni umwaka wa 11 Canal+ ikorana na Tour du Rwanda ndetse nk’uko bisanzwe ikazajya yerekana inshamake ry’iri rushanwa buri mugoroba saa tatu kuri CANAL+ SPORT 1.”
Muri uku kwezi kwa Gashyantare, CANAL+ Rwanda iri kwamamaza poromosiyo yayo ihoraho yo gutanga inyongezo y’icyumweru, aho umukiliya uguze ifatabuguzi mbere yuko iryo asanganywe rishira, ahabwa iminsi irindwi y’inyongera areba amashene yisumbuye ku ryo yaguze.
Ni mu gihe Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ ubu ari guhabwa ibikoresho byose ku 10.000 Frw.