00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ Rwanda yatangiye ‘App’ yo kureberaho amashusho yayo

Canal+ Rwanda yatangije ‘App’ ya My Canal nk’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kureberaho amashusho yayo hakoreshejwe ibyuma bisanzwe mu ikorabuhanga nka telefone igendanwa, mudasobwa z’amoko atandukanye n’ubundi buryo butandukanye.

Ubwo hamurikwaga iyi ‘App’ yiswe My Canal, Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwavuze ko ikigamijwe mu gutangiza iri koranabuhanga ari ugufasha abakiliya babo kureba amashusho bakunda, bakayarebera aho bari hose bakoresheje telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchouatchoua, yagize ati “Gushyira iriya App muri telefoni y’umuntu bikorwa ku buntu. Ushobora kureberaho amashusho wisanzuye, nta kirogoya kandi ni ubutengamare nk’ubundi bwose.”

Kugira ngo ubone iyi ‘App’ My Canal, bisaba kujya ahasanzwe hakorerwa ’Download’ y’ama apps muri telefone zitandukanye ugahitamo iyitwa ’My Canal’, ibyo bisaba kuba usanganywe ifatabuguzi ubundi ukirebera amashusho muri telefone yawe.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iriya App, hari abanyacyubahiro batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré.

Canal+ Rwanda ivuga ko yatangiye ubufatanye n’ikigo Mango 4G, byitezwe ko kizafasha abantu kubona internet yihuta yo kureberaho amashusho aho uzajya akenera gukoresha iriya App, azajya ahabwa 7GB za internet ya Mango 4G.

Uretse amashene menshi mpuzamahanga agaragara kuri Canal+, iyi App iriho na televiziyo nyinshi zizwi mu Rwanda.

Amashene arenga 200 yo mu Rwanda no hanze ushobora kuyakurikira ukoresheje ikoranabuhanga
Ubu ushobora gukurikirana shene zose za Canal+ mu ntoki zawe

Special pages
. . . . . .