00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ yamuritse ku mugaragaro shene nshya y’uburezi, NATHAN TV

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, CANAL+ yamuritse ku mugaragaro shene nshya y’uburezi yitwa NATHAN TV, yagenewe abana bo mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa kabiri kugeza mu wa gatandatu.

Uyu muhango wabaye ku wa 19 Ukwakira 2021 witabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye biganjemo abakora mu rwego rw’uburezi, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko
guteza imbere uburezi biri mu ntego za CANAL+ ndetse ashimangira ko NATHAN TV itaje gusimbura uburyo busanzwe bw’imyigishirize, ahubwo ije kubwunganira mu gufasha abanyeshuri gusubiramo amasomo yabo.

Yagize ati “NATHAN TV ni shene izafasha abana kubona inyigisho zizajya zunganira izo basanzwe bahabwa ku ishuri. Abarimu batanga amasomo kuri NATHAN TV babifitemo uburambe ndetse bafite intumbero yo gutanga uburezi bufite ireme.”

Yakomeje avuga ko uretse amasomo atangwa abanyeshuri bari mu ishuri kuri NATHAN TV hananyuraho amasomo ari mu buryo bushushanyije (Video Animations), bifasha abana kurushaho gusobanukirwa neza.

NATHAN TV ifite inyigisho zirenga 500 zifasha abana kurushaho kongera ubumenyi haba mu masomo y’Igifaransa ndetse n’Imibare.

Umwaka utaha iyi shene ikaba iteganya kongera amasomo yo muri mu siyansi, Icyongereza, ubushakashatsi n’andi masomo anyuranye.

Iyi shene yatangiye kugaragara kuri CANAL+ guhera tariki 30 Nzeri 2021, aho iboneka kuri buri fatabuguzi rya CANAL+ kuri shene ya 80.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko guteza imbere uburezi biri mu ntego za CANAL+
Ni umuhango watumiwemo abantu banyuranye bafite aho bahuriye n'uburezi
Muneza Claire usanzwe ari umukozi wa CANAL+, ni we wari uyoboye uyu muhango
Abashyitsi bakuru bari bitabiriye uyu muhango bafatanye ifoto y'urwibutso
Abakozi ba Canal+ bafashe ifoto y'urwibutso kuri uyu munsi

Special pages
. . . . . .