00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yashyize igorora abakunzi ba shampiyona z’i Burayi

Mu gihe shampiyona z’imikino y’i Burayi zamaze gutangira, ubuyobozi bwa Canal+ bwatekereje ku Banyarwanda bifuza gutunga Dekoderi n’ibikoresho byayo ibashyiriraho poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 19 Kanama 2022 izarangirana n’uku kwezi.

Nyuma y’uko shampiyona zikomeye i Burayi zifunguwe ku mugaragaro, Canal+ Group yiyemeje kongera amasezerano y’uburenganzira bwo kwerekana imikino yose y’i Burayi ndetse benshi batangiye kwifuza gutunga dekoderi z’iki kigo.

Mu rwego rwo gushyira igorora abakiriya bashya bifuza kuyigana, Canal+ yashyize hasi ibiciro kuko ubu dekoderi iri kugura ibihumbi 5Frw naho umutekinisiye akaguca ibihumbi 5Frw.

Ni poromosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Kanama 2022, abazaba baraguze Canal+ bakazaba bafite uburenganzira bwo gukurikirana imikino ya shampiyona yo mu Butaliyani, u Bufaransa, U Bwongereza, Espagne, u Budage ndetse n’imikino ya Champions League.

Canal+ yashyize igorora abakunzi ba shampiyona z’i Burayi

Special pages
. . . . . .