00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Global Line Safaris yateguriye abakundanye ingendo zo gusura ibyiza bitatse u Rwanda

Ikigo gikora ibijyanye no gutembereza ba mukerarugendo haba imbere ndetse no hanze y’igihugu, Global line safaris, cyateguye urugendo ruzazenguruka ibice by’Intara y’Iburasirazuba mu buryo bwo kwinjiza abakundana mu munsi wabahariwe, bareba ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ni urugendo rwiswe ‘Saint Valentine escape 2023 camping tour’ ruzaba ku ma tariki ya 11 na 12 Gashyantare 2023.

Ruri mu murongo w’iki kigo wo gufatanyiriza hamwe n’igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko gukundisha Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Umukozi ushinzwe gutegura ingendo muri Global Line Safaris, Rugamba Alexis, avuga nubwo uru rugendo rwahawe izina ryumvikana nk’urwahariwe abakundana gusa, buri wese ushaka gutembera igihugu yemerewe kuzajyana na bo.

Ati “Nibyo koko hari abashobora kugira impungenge kuri iri zina ry’urugendo rwacu bakibwira ko rwateguriwe abafite abakunzi gusa. Si ko kuri kuko n’udafite umukunzi nawe yemerewe. Ushobora kuza wenyine cyangwa ukazana n’umuvandimwe wawe ntacyo bitwaye.”

Ubusanzwe umunsi w’abakundana wizihizwa ku wa 14 Gashyantare 2023 buri mwaka. Aha, Rugamba avuga ko impamvu bashyize uru rugendo mbere ho gato y’umunsi nyir’izina ari uko bashatse ko abazitabira bazisanzura cyane ko bizaba ari mu mpera z’icyumweru.

Ati “Uru rugendo twarushyize ku matariki ya 11 na 12 Gashyantare 2023 kuko hazaba ari mu mpera z’icyumweru kugira ngo abazitabira bazabashe kwisanzura kuruta uko twabikora mu minsi y’akazi. Ndasezeranya abazatugana ko bazaryoherwa n’ijoro ry’urukundo.”

Abazitabira bazahagurukira i Remera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Giporoso saa 2:h00 z’amanywa berekeze mu Ntara y’i Burasirazuba mu Karere ka Rwamagana kuri hoteli izwi nka Nyagasambu Realm Beach Resort, ku Kiyaga cya Muhazi.

Abazitabira ni na ho bazarara mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare.

Biteganyijwe ko ku wa 11 Gashyantare 2023 hazasurwa Icyanya cya Nyandungu mu gihe ku wa 12 abitabiriye bazidagadura bakina football, volleyball no gutwara ubwato (boat riding) mu Kiyaga cya Muhazi, nyuma bakanareba inyoni ziri mu ntera ndende hifashishijwe indebakure.

Ni ibikorwa bizaba abitabiriye bacumbikiwe mu mahema yabugenewe (tents), azaba ashinze hafi y’icyo kiyaga. Abashaka kwitabira iki gikorwa basabwa kugura itike hakiri kare baciye ku rubuga rwabo rwa www.globalinesafaris.rw.

Bashobora kandi kugana Global Line Safaris aho ikorera i Remera ahazwi nko mu Giporoso cyangwa bakabavugisha kuri nimero za telefone ngendanwa 0784425058/0788764726 no kuri e-mail yabo [email protected]

Global Line Safaris ni ikigo kizobereye mu bijyanye no gutembereza ba mukerarugendo mu byanya bitandukanye ndetse na za parike ziri mu gihugu, kikanatanga serivisi zo gusaba mbere (booking) itike y’indege, aho umuntu ashobora kurara, gukodesha imodoka n’ibindi.

Abazitabira uru rugendo rwateguwe na Global Line Safaris bazacumbika mu mahema, ku Kiyaga cya Muhazi
Global Line Safaris ishaka gufasha abakundana kugira ibihe byiza
Uru rugendo rwitezweho gusigira benshi urwibutso ry'ibihe byiza

Special pages
. . . . . .