00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutanga ibihembo bya Karisimbi Ent Awards 2022 byahujwe n’ibirori by’abambaye imyenda yera

Sosiyete ya Karisimbi Events igiye gutanga ibihembo bishimira abanyamuziki batandukanye bitwaye neza mu 2022 mu birori bizitabirwa n’abambaye imyenda y’’imyeru (All-White Party).

Ibi bihembo bizatangwa kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2022 kuri Cayenne Resort (Ku Murenge wa Kimironko) bizitabirwa n’abatumiwe bazaseruka bambaye imyenda y’imyeru.

Ibi birori bizasusurutswa na Afrique, mu gihe bizaba biyobowe na MC Nario uherutse kuyobora ibirori bya Kigampala biherutse kubera muri Uganda.

Ibi bihembo bitegurwa na Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi. Ni ibihembo biba buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi zinoze.

Byatangiye gutangwa mu 2018 byitwa Made In Rwanda Awards ubu hongerwamo ibindi birimo Service Excellence Award, Consumers Choice Award, KIMFEST Awards & Fashion Show , Karisimbi Entertainment Award n’ibirori bihuza abafana n’ibyamamare byiswe Fans Hangout Party.

Karisimbi Ent Awards 2022 iri mu rwego rwo gushimira abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda no mu karere iherereyemo abahanzi, abanyamakuru, aba Dj, abakora Karaoke n’abandi.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel avuga ko ibi bihembo byateguye mu rwego rwo gushima akazi abahanzi bakora ndetse n’abandi bari mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mwaka ibi bihembo bizatangwa mu byiciro 50 bihuje abagera 316 barimo; abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro kuri radiyo na televiziyo n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Gutora byatangiye kuri uyu wa 23 Ugushyingo byarangiye ku wa 20 Ukuboza 2022 , mu gutanga ibihembo amajwi yo kuri internet yahawe 60% naho ibikorwa byakozwe bihabwa 40%.

Bimwe mu byiciro bitahanye uyu mwaka ; birimo Icyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka muri EAC (East African Male Artist of the year), umushyushyabirori w’umwaka ’Public MC of the year’ , indirimbo y’umwaka (Song of the year).

Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Rwandan Female Artist of the year), umunyamakuru w’umwaka wo kuri radiyo ’Entertainment Radio Male Presenter of the year’, umuhanzikazi w’umwaka wo muri EAC (East African Female Artist of the year), umuhanzi w’umugabo w’umwaka mu Rwanda (Rwandan Male Artist of the year) n’ibindi.

Itangwa ry’ibihembo bya Karisimbi Ent Awards 2022 byahujwe n’ibirori by’abambaye imyenda yera
Abatumiwe muri ibi birori basabwe guserukana imyambaro yera
Karisimbi Events isanzwe itanga ibihembo ku bigo bitandukanye byahize ibindi mu gutanga serivisi ibereye ababigana
Mc Nario uherutse kuyobora ibirori bya Kigampala Festival niwe uzaba uyoboye itangwa ry'ibi bihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2022

Special pages
. . . . . .