00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumbero za Niyo Travels and Ventures yifuza kuba icyambu cy’ubukerarugendo bushingiye ku burezi

Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi ikomeye u Rwanda rwinjirizamo agatubutse binyuze muri gahunda zinyuranye zishamikiye kuri Visit Rwanda igamije gukurura abarusura.

Ni urwego rugenda rwaguka buri munsi aho abikorera bakomeza guharanira iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Ubukerarugendo ni imwe mu iturufu ngo abazaba batuye u Rwanda mu 2050, bazabe bafite ikibatunga ku gihugu nk’u Rwanda kidafite imitungo kamere ihagije.

Uretse ubukerarugendo bwo muri za Pariki, biteganyijwe ko buzaba bushingiye ku bukerarugendo bw’abivuriza mu Rwanda; ubukerarugendo bw’abagana u Rwanda bashaka kwiga, ubukerarugendo bwo mu mazi n’ibindi.

Muri uwo murongo Niyo Travels and Ventures isanzwe ifite sosiyete izwi nka United Scholar Center, igaragaza ko yiyemeje korohereza ba mukerarugendo baza mu Rwanda cyangwa abanyarwanda bajya gutemberera mu bindi bihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Niyo Travels and Ventures, Niyomurinzi Ismael, yagize ati “Burya ntabwo ba mukerarugendo ari abasura igihugu gusa ahubwo n’abanyarwanda bava mu Rwanda bagiye mu bindi bihugu nka Canada, Amerika, u Bufaransa n’ibindi bafite aho bahurira n’ubukerarugendo.”

Yavuze ko nubwo batangiye bashaka gufasha abanyeshuri babengutse n’uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku burezi ku banyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Ati “Twabonye ko ari abanyeshuri bakeneye kujya kwiga, tubona ko bagira aho bahurira n’ingendo. Umubyeyi ukeneye kujya gusura umwana na we afite aho ahurira n’ubukerarugendo. Tubona ko ari ngombwa gutanga serivisi zagutse tugafasha abanyeshuri, ababyeyi ba bo babasura, abashaka gukora imenyerezamwuga hanze, abashaka gusura imiryango yabo n’inshuti n’abandi banyuranye.”

Niyomurinzi yavuze ko yumvaga ko ubukerarugendo bushingiye ku bantu baje mu Rwanda gusura ibyiza nyaburanga nk’ingagi ariko asa gusobanukirwa ko n’abanyarwanda bajya hanze y’igihugu mu ngendoshuri babukora.

Ati “Iyo ugeze mu Isi y’ibihugu bimaze gutera imbere, n’iyo wagarukira ku kibuga cy’indege hari impinduka ubona zijyanye n’uburyo abantu bakoramo akazi, kubahiriza amasaha, gukorera ku ntego. Twashatse ko abanyarwanda nabo bakwiye kujya hariya bakiga bakagarukana impinduka nziza.”

Abasaga 1000 bamaze gufashwa kujya kwiga ibwotamasimbi

Ikigo cya United Scholars Center gisanzwe gifasha abanyeshuri mu buryo bwo koroherezwa kugera ku mashuri mpuzamahanga.

Bigendanye n’amasezerano iki kigo gifitanye n’amashuri atandukanye mu bihugu bifite uburezi buteye imbere hirya no hino ku Isi gifasha abanyeshuri mu rugendo rwo gushaka ishuri, ubujyanama ku guhitamo ishuri bigendanye n’ubushobozi bwa buri wese n’ubufasha mu rugendo rwo kubona ibyangombwa nka Visa n’ibindi.

Umunyeshuri afashwa kuva atangiye urugendo rwo gushaka ishuri kugera abonye aho kuba mu gihugu yahawemo ishuri no kugera yo bikaba umwihariko wa Niyo Travels.

Niyo Travels itanga service zahoze zitangwa na United Scholars Center wongereyomo serivisi z’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.

Iki kigo gitangaza ko kuva gitangira kimaze gufasha umubare utari muto aho nibura buri mwaka hafashwa abari hagati ya 200 na 300.

Igihugu gifite umubare munini w’abanyeshuri boherejwe n’iki kigo ni Pologne aho nibura mu myaka ine hamaze koherezwayo abasaga 600.

Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati, mu nyubako izwi nka Centenary House mu igorofa rya gatatu ahanditse Niyo Travel and Ventures. Banaboneka kandi kuri nimero za 0788307538, 0788304387 , 0788309296 cyangwa kuri www.niyotravels.com


Special pages
. . . . . .