Ifu ya Kinazi Cassava Plant imaze kubaka izina ku isoko ry’u Rwanda bitewe n’uburyohe igira ndetse ikaba yararenze n’u Rwanda cyane ko byagaragaye ko ikundwa n’abanyamahanga.
Mu rwego rwo kwegereza abantu ibicuruzwa byabo, uru ruganda rwahisemo kwitabira iri murikagurishwa aho ifu yarwo icuruzwa ku giciro gito.
Ishobora kuvamo ibintu byinshi birimo nk’ubugari, imigati, amandazi, capati n’ibindi kuko yakwifashishwa nk’ifarini.
Iboneka mu mapaki atandukanye harimo kuva kilo kimwe, bibiri, icumi ndetse n’ibiro 25, bisobanuye ko buri wese mu bushobozi bwe ashobora kuyibona.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Kinazi Cassava Plant, Yvon Nkurikiyumukiza, yavuze ko bahananuye ibiciro kugira ngo babashe kwishimana n’abakiliya babo muri izi mpera z’umwaka.
Ati “Twashatse kwifuriza abakiliya bacu impera z’umwaka nziza no kuzatangira umwaka utaha neza, barya neza, kandi ibintu bisukuye bifite n’ubuziranenge, niyo mpamvu twashyize ku kiranguzo kugira ngo buri muntu wese abashe kubona ibi byiza.”
Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ryatangiye ku ya 11 Ukuboza rizageza ku ya 31 Ukuboza 2020.




