Kipharma yagabanyije ibiciro bya Bio-Oil, amavuta avura inkovu n’amaribori

Farumasi ya Kipharma icuruza amavuta y’ubwoko butandukanye yagabanyije igiciro cy’amavuta ya Bio-Oil asanzwe yifashishwa cyane n’ababangamiwe n’ikibazo cy’inkovu n’amaribori.

Bio-Oil ni amavuta akorwa n’uruganda Union Swiss rwo muri Afurika y’Epfo, akoreshwa n’umuntu ushaka gukura ku mubiri we inkovu, iminkanyari n’amaribori.

Aya mavuta yifashishwa kandi igihe umuntu ushaka gukuraho amabara afite mu maso n’ahandi n’igihe ashaka kugira uruhu rworoshye.

Mu rwego rwo kwifuriza abakiliya babo bagana Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo iminsi mikuru myiza, Kipharma yahisemo kuganya igiciro cy’aya mavuta ho 20%.

Ushaka amavuta ya Bio-Oil ashobora kuyasanga muri iri murikagurishwa kandi akayabona mu ngano n’ubwoko butandukanye. Bio Oil iboneka mu bwoko bwa Bio-Oil Dry Skin gel, ifasha uruhu koroha ikaba iboneka mu macupa ya 50ml,100ml na 200ml.

Hakaba hari kandi na Bio-Oil skin care Oil ikuraho inkovu, amaribori, iminkanyari , amabara yo mu maso n’ahandi hatandukanye ku mubiri. Iboneka mu macupa ya ml 25,ml 60, ml 125, ml 200.

Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa ry’amavuta ya Bio Oil, Uwitonze Regine, yavuze ko bahisemo kugabanya ibiciro kugira ngo binjize abakiliya babo mu minsi mikuru basa neza.

Yagize ati “Twaje aha kugira ngo twegere abakiliya bacu bituma tunagabanya ibiciro kugira ngo tubifurize kuzagira iminsi mikuru myiza babasha kwisiga amavuta yacu ntawe ubangamiwe n’ubushobozi.”

Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ryatangiye ku ya 11 Ukuboza rizageza ku ya 31 Ukuboza 2020.

Amavuta ya Bio Oil Dry Skin azwiho gutuma umuntu agira uruhu rworoshywe
Bio Oil ikuraho inkovu, iminkanyari, amaribori n'amabara yo mu maso
Aya mavuta abayashaka bashobora kuyabona muri Expo i Gikondo
Bio Oil yagabanyije ibiciro ho 20% ku bagurira aya mavuta mu imurikagurisha
Mu imurikagurisha urahasanga abakozi ba Kipharma babasha kugusobanurira uko aya mavuta akoreshwa
Uwashaka amavuta ya Bio Oil yayasanga muri Kipharma mu Mujyi wa Kigali imbere y'isoko rya Nyarugenge

Special pages
. . . . . .