00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTN Rwanda yorohereje abifuza gutura i Ndera na Nyarugunga kubona ibibanza

Ikigo gihuza abaguzi n’abagurisha, KTN Rwanda, gikomeje gufasha abashaka gutura mu Mujyi wa Kigali kubona ibibanza byiza kandi bya make, aho kuri iyi nshuro hagezweho abifuza ibibanza mu murenge wa Ndera, Nyarugunga ndetse na Rugende.

Ibibanza biri i Ndera mu karere ka Gasabo aho uba witegeye Kanombe, Remera, Rusororo na Masaka bifite ubuso bwa metero kare 300-500 biri kugura miliyoni 12Frw, ibi bikaba akarusho kuri bamwe bakunda ibibanza binini.

Hari kandi ibibanza bifite ubuso bwa metero 15 kuri 20 biri hafi y’ibitaro bya Caraes Ndera aho uba witegeye i Gasogi, bigura hagati ya miliyoni 7.5 Frw.

Ibindi bibanza KTN Rwanda yashyize ku isoko biherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ndetse n’ibindi biri Rugende bigura miliyoni 4.5 Frw n’i Gasanze bigura miliyoni 8 Frw.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya KTN Rwanda, Iradukunda Didier, yabwiye IGIHE ko uretse gufasha abantu kubona ibibanza mu buryo bworoshye, batanga n’ubujyanama.

Yagize ati “Umwihariko w’ibi bibanza biri mu mujyi kandi biri kugura make, bikaba byegereye ibikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo, amazi, umuriro n’ibindi byinshi. Tunafasha abakiliya bacu kubona ibyangombwa byose bisabwa ndetse n’ubujyanama.”

KTN Rwanda imaze imyaka icumi itanga serivisi z’ubutaka mu Rwanda aho ifasha abaturage kugura no kugurisha ibibanza ahari ho hose mu gihugu.

Uwifuza makuru arambuye kuri ibi bibanza yabaza KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/ 0789000422 cyangwa akanyura ku rubuga www.ktnrwanda.com.

Ibibanza KTN Rwanda ifite mu Murenge wa Ndera

Special pages
. . . . . .