00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubera iki ari ngombwa gushora imari mu biro?

Amwe mu masomo abantu bavuga ko bigishijwe n’icyorezo cya COVID-19, ni uko babonye ko atari ngombwa ko abantu bajya gukorera ku biro buri munsi ko ahubwo bakorera mu rugo kandi akazi kakagenda neza, ibi bituma benshi mu bakoresha basigaye bibaza niba ari ngombwa ko bakongera gushora imari mu gukodesha ibiro.

Nyuma yo kubona ko gukorera mu rugo bishoboka, ubu abakoresha benshi basigaye bibaza niba bikiri ngombwa ko bashobora gushyira amafaranga menshi mu kubaka ibiro cyangwa kubikodesha.

M. Peace Plaza ni imwe mu nyubako nziza ziri mu mujyi wa Kigali zitanga serivisi yo gukodesha ibiro kandi ikaba izwiho umwihariko w’uburyo iyi nyubako iteye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ifite bituma umuntu abasha kuyitembera mu buryo bumworoheye.

Twaganiriye n’umukozi ushinzwe ibikorwa muri M Peace Plaza, George Byiringiro, atubwira ibyiza byo kugira ibiro.

Imibanire n’imikoranire y’abakozi

Kugira ibiro bituma abakozi bagira imibanire n’imikoranire myiza ibifasha gukora akazi kabo neza ndetse bagatanga umusaro bitezweho. Iyo abakozi bahurira mu biro buri munsi, bagira umwanya uhagije wo guhuza no gusangira ibitekerezo ku buryo bituma bakorera mu mwuka mwiza w’akazi.

Nk’urugero abakorera muri M Peace Plaza bo bagira umwihariko w’uko abakozi bashobora gusangira ifunguro rya sasita batarinze bajya kure cyangwa mu gihe bari mu karuhuko bagahurira hanze mu Imbuga City Walk yari isanzwe izwi nka Car Free Zone, bikabafasha kuruhuka neza, bagasubira mu kazi bafite imbaraga.

Umutekano

Uko Isi igenda itera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bigenda bigorana kwizera umutekano w’amakuru, by’umwihariko kuba wagira amakuru y’ubucuruzi bwawe asaranganyije mu bakozi bawe bakorera ahantu hatandukanye; bigushyira mu kaga k’uko amakuru y’ubucuruzi bwawe ashobora kugerwaho n’umuntu uwo ari we wese bityo bikabangamira umutekano wawe.

Kugira ibiro rero biguha uwo mutuzo wo kumva ko amakuru yawe atekanye kandi by’umwihariko n’umutekano w’abakugana uba wizewe. Nkatwe hano kuri M Peace Plaza dufite parikingi ihagije ku buryo umuntu wese uhakorera aba yizeye umutekano we nu w’abakiriya be.

Kugira aho ubarizwa

Kugira ibiro bigushafa nanone kuba wagira aho ubarizwa ku buryo byorehera abakugana ndetse bikanongerera icyizere abakiriya kuko burya iyo umuntu afite ahantu akorera hazwi bivuze ko na serivisi atanga zizewe kandi zemewe n’amategeko.

Hano twebwe duharanira ko abantu bose bakorera hano yaba abacuruzi cyangwa abakorera mu biro bose batanga serivisi nziza kandi bakurikije amategeko.

Guhuza imikoranire n’abandi

Ikindi cya ngombwa cyane ni uko ku gira ibiro biguha amahirwe yo guhuza imikoranire n’abandi bacuruzi cyangwa izindi serivisi wakwifuza (ibizwi nka Networking mu Cyongereza).

Muri M Peace Plaza hakorera abantu batanga serivisi z’ubwoko butandukanye kandi akenshi usanga zishyigikirana ku buryo gukorera mu nyubako imwe bibabera inyungu. Uhasanga zarestaurants, amabanki, amaduka manini nka Danube Home, Saloon de Coiffure ndetse n’amaduka acuruza ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Gushora imari mu gukodesha ibiro biracyari iby’agaciro cyane bikaba amahirwe ko ubu ushobora kubona ahantu heza kandi hahagije ho gukorera ku giciro cyiza. Wifuza kumenya byinshi kuri M Peace Plaza, wahamagara kuri +250 788 308 734 cyangwa ukabandikira kuri [email protected] Wanabasanga ku mbuga nkoranyambaga zabo.


Special pages
. . . . . .