00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olado Business Group yorohereje abifuza guhaha mu minsi mikuru

Ikigo gikora Ubucuruzi kuri Murandasi, Olado Business Group Ltd, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu kimaze gitangiye cyashyiriyeho abakiliya uburyo bwo kwizihiza iminsi mikuru bagura ibicuruzwa mu buryo buhendutse.

Olado ni Ikigo gicururiza kuri murandasi, binyuze mu bizwi nka ‘e-Commerce business’ gihuza abacuruzi n’abaguzi binyuze ku rubuga rwacyo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Iki kigo gifite ibicuruzwa by’ubwoko bwose uretse ibiribwa bitaciye mu nganda ndetse ikintu utumije kikugeraho mbere y’amasaha 24 aho waba uherereye mu gihugu hose n’ahandi hose ku Isi.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu imaze itangiye, Olado yahisemo kwifatanya n’abakiliya bayo ishyiraho igabanuka rya 30% mu gihe cy’iminsi mikuru.

Umuyobozi Mukuru wa Olado Business Group Ltd, Uwizeye Thadhim, yavuze ko yayitangije mu 2017 nyuma y’ubunararibonye yari amaze gukura muri sosiyete ya Jumia na yo yakoraga ubucuruzi bwo kuri murandasi, icyo gihe yari imaze guhagarara.

Yagize ati “Nari maze kubona ukuntu ubu bucuruzi bwari butangiye korohereza Abanyarwanda, n’uko mpitamo kubukomeza ariko intengo nyamukuru ari guteza imbere Made in Rwanda mu gihugu no hanze yacyo.”

Uwizeye yashimiye abafatanyabikorwa n’abakiliya ku musanzu batanze ku iterambere rya Olado.

Yavuze ko Icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu barushaho gusobanukirwa akamaro ko guhahira kuri murandasi.

Uwizeye avuga ko abantu barushaho kuzamura icyizere, ari yo mpamvu Olado ifasha abacuruzi kwagura ibyo bakora mu kumenyekanisha ibicuruzwa byabo.

Umwihariko wa Olado ni uko umukiliya wese afite uburenganzira bwo gusaba guhindurirwa ibyo yaguze mu gihe bimugezeho ntabishime cyangwa agasubizwa amafaranga ye, ibi bisabwa mbere y’iminsi ibiri ubonye igicuruzwa.

Olado ni kimwe mu bigo bitanu bya mbere bikora ubucuruzi kuri murandasi mu Rwanda byemejwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ikoranabuhangana na Inovasiyo, ikaba ikoresha n’uburyo bugezweho bujyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cy’ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Kuva mu 2017, Olado imaze gufasha abakiliya barenga 5000 guhahira kuri internet mu gihe abacuruzi barenga 200 bafashijwe kwamamaza ibicuruzwa byabo binyuze ku rubuga rwayo, batanga akazi ku rubyiruko n’ibindi.

Ushaka serivisi za Olado yakwifashisha telefoni igendanwa 0783229174 cyangwa akanyura ku rubuga https://www.olado.rw/?catalog=Christmas-sale


Special pages
. . . . . .