Sebamed yinjije Abanyarwanda mu minsi mikuru ibagabanyiriza ibiciro

Kipharma ihagarariye uruganda Sebamed mu Rwanda, yashyize igorara abakiliya bayo aho yatangije igihe cy’igabanyirizwa ry’ibiciro ku bicuruzwa bya Sebamed mu rwego rwo kubinjiza mu minsi mikuru.

Muri Sebamed harimo amavuta asigwa ku munwa, arinda iminkanyari, avanaho amaribori, akoreshwa mu bihe by’izuba ngo uruhu rutangirika, avanaho ibishishi mu maso, imibavu n’ibindi.

Kuva ku wa 3 - 5 Ukuboza, amavuta ya Sebamed azajya aboneka ku giciro kigabanyije, ababyifuza bakaba bagana ishami rya Kipharma riri mu mujyi rwagati impande y’isoko, ahazaba hari kubera iri gabanyirizwa.

Ibicuruzwa byose bya Sebamed byagabanyirijwe igiciro ku kigero kiri hagati ya 10% na 50% ndetse buri gicuruzwa cya Sebamed umuntu azajya agura azajya yongezwa igitoya cyayo ku buntu. Nk’umuntu nagura amavuta azajya ahabwa amato yayo kandi n’amanini yayaguze ku giciro kigabanyije.

Umwihariko w’iri gabanyirizwa ni uko umuntu uzajya agura ibikoresho bya Sebamed bihwanye na 15.000 Frw, azajya ahabwa isabune ya Fresh Shower ku buntu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yavuze ko bashyizeho iri gabanya kugira ngo babashe kwinjiza abantu mu minsi mikuru bakeye.

Ati “Twagabanyije ibiciro kugira ngo buri muntu wese wumva ashaka gusa neza muri Noheli, azaze yisige amavuta ya Sebamed yoge n’amasabune yacu, iminsi mikuru izajya kugera afite uruhu rukeye, asa neza.”

Ibicuruzwa bya Sebamed kandi bizaba biri no mu imurikagusha mpuzamahanga rya Kigali guhera ku wa 11 - 31 Ukuboza 2020, ahazaba hari ibicuruzwa byayo bitandukanye kandi ku giciro gito cyane.

Ibicuruzwa bya Sebamed biboneka mu maduka atandukanye ndetse no mu maguriro y’imiti.

Abifuza kurangura bo babisanga ku ishami rya Kipharma riri mu Mujyi wa Kigali imbere y’isoko rya Nyarugenge, ku muhanda KN 3 Rd Kicukiro – Niboye, no ku muhanda ujya mu Giporoso, mbere yo kugera kuri Prince House.

Sebamed icuruza imibavu ihumura neza
Ibicuruzwa bya Sebamed byagabanyirijwe ibiciro hagati ya 10% na 50%
Iki kigo cyiyemeje kwinjiza abanyarwanda mu minsi mikuru
Abagana Sebamed muri ibi bihe barakirwa bidasanzwe
Iyo uguze igicuruzwa kinini cya Sebamed wongezwa igito cyacyo

Special pages
. . . . . .