Ni umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Mbere y’uko umukino utangira, abawitabiriye babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rayon Sports yatangiranye impinduka kuri uyu mukino cyane ko yabanje mu kibuga Youssef Rhab wari umaze igihe atagaragara muri 11 na Mucyo Didier Junior witwaye neza ku uheruka.
Amakipe yombi kandi yatangiranye imbaraga mu kibuga kuko wabonaga ko umupira uri kuva ku izamu rimwe ugera ku rindi gusa ba myugariro ku mpande zombi bari bahagaze neza cyane, ntibatumaga bagera ku banyezamu.
Rayon Sports ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye muri uyu mukino ubwo ku munota wa gatandatu, Youssef Rhab yakinanaga na Charles Bbaale wateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience arawufata arawukomeza.
Dushimimana Olivier wa Bugesera FC yazamukanye umupira wenyine aninjira mu rubuga rw’amahina gusa ashatse kuwuhereza Ani Elijah awutanga nabi bituma Ngendahimana Eric akiza izamu vuba vuba.
Nubwo Rayon Sports yasaga n’aho iyoboye umukino kurenza Bugesera FC, abakinnyi bayo bakoraga amakosa menshi cyane mu busatirizi kuko ahanini kumvikana hagati ya Youssef Rhab na Charles Bbaale harimo akabazo.
Ku munota wa 18, Niyomukiza Faustin wa Bugesera FC yahagaze hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri atera ishoti rikomeye ariko kubera amahirwe make rinyura iruhande rw’izamu gato.
Bugesera FC niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Dushimimana Olivier washyize umupira mu izamu ku mupira yari aherejwe na mugenzi we Ani Elijah ariko habayeho uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.
Rayon Sports yashatse kwishyura mu mpera z’igice cya mbere, Tuyisenge Arsène atera umupira mu izamu n’umutwe ariko Niyongira ariterera awushyira hejuru y’izamu.
Igice cya Mbere cyarangiye Bugesera FC iri imbere n’igitego 1-0, ariko icya kabiri gitangirana imbaraga kuri Rayon Sports yashakaga kwishyura iza no kubigeraho ku munota wa 52 gitsinzwe na Ngendahimana Eric.
Iki ni igitego cyongereyemo imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports batangira gukinana neza mu kibuga hagati ku buryo Bugesera FC yatangiye kubona umupira gacye cyane.
Uyu muvuduko Rayon Sports yawukomerejeho kugeza itsinze ikindi gitego ku munota wa 64 gishyizwemo na Charles Bbaale.
Nyuma y’iki gitego, Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yakoze impinduka akuramo Mvuyekure Emmanuel wagize ikibazo ashyiramo Mugisha François wongereye imbaraga hagati mu kibuga.
Ku munota wa 72, Bbaale witwaye neza kuri uyu mukino yahushije igitego cyari kuba ari icya gatatu ubwo yateraga ishoti rinini gusa ntiryajya mu izamu rikubita igiti cyaryo rirarenga.
Umukino warangiye Rayon Sports yambuye amanota atatu Bugesera FC ku bitego 2-1, ndetse amakipe yombi agiye gutegura umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kubera kuri iyi Stade ya Bugesera ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Mazimpaka Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!