Ibi Mama Sava yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yakomozaga ku ho abona Leta y’u Rwanda ikwiye kongera imbaraga mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rurusheho kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mukinnyi wa sinema avuga ko nubwo hasanzweho ubundi buryo abakiri bato bakwigamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwe asanga hakiri icyuho cy’uko yigishwa nk’agace kamwe mu mateka atandukanye.
Ati “Ntekereza ko mu bintu byafasha urubyiruko n’abana bakiri bato ari uko aya mateka yakwigishwa mu mashuri rikaba isomo ukwaryo, hakabaho ingendoshuri abana bakajya basura inzibutso zitandukanye kugira ngo bamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu ntekereza ko byadufasha ni uko bajya bakurana umutima wo kuvuga ngo ibi bintu ntibizongere kuba iwacu.”
Reba ikiganiro na Mama Sava
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!