00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boston: Perezida Kagame yakiriwe anaganira n’Abitabiriye Rwanda Day

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 22 September 2012 saa 09:55
Yasuwe :

Ku munsi wa kabiri w’iyizihizwa ry’umunsi nyarwanda, Perezida Paul Kagame wari utegerejwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda basaga ibihumbi bitatu bitabiriye Rwanda Day yabereye i Boston muri Massachusetts ku nshuro yayo ya kabiri, bamwakiranye urugwiro.
Mu ijambo ryari rikubiyemo impanuro n’ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2012, Perezida Kagame yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi wabibakorera.
Yagize ati “Byari (...)

Ku munsi wa kabiri w’iyizihizwa ry’umunsi nyarwanda, Perezida Paul Kagame wari utegerejwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda basaga ibihumbi bitatu bitabiriye Rwanda Day yabereye i Boston muri Massachusetts ku nshuro yayo ya kabiri, bamwakiranye urugwiro.

Mu ijambo ryari rikubiyemo impanuro n’ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2012, Perezida Kagame yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi wabibakorera.

Yagize ati “Byari bikwiye kutubera isoko y’ishema kuba tubasha guteza imbere igihugu cyacu, kuba dukomoka mu gihugu cy’abantu bafite agaciro n’ubwenegihugu busobanutse bw’u Rwanda (…), mukwiye gukomeza kuvuga iby’igihugu cyanyu kuko nimutabikora undi muntu azifuza kubigukorera kandi akabikora nabi.”

Yakomeje agira ati “Ntidukwiye kwemerera uwo ari we wese kugena abo dukwiye kuba bo. Tubifitiye ubushobozi, ubushake n’uburenganzira bwo kugena abo dukwiye kuba bo. Twateye intambwe muri iki cyerekezo, kandi bikwiye gukomeza kuko ari byo dukwiye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere rigerwaho mu Rwanda hari nyinshi mu nzitizi zituma bigorana kurigeraho, akomeza agira ati “Gusa ibyo nta kibazo biteye kuko tutari twiteguye ko bizatworohera mu buryo ubwari bwo bwose. Ese ubundi kuki bikwiye kutworohera?”

Aha yashimangiye ko iterambere ryagezweho nta nzira y’ubusamo cyangwa ibinyoma byifashishijwe, ati “Ntitwabeshya ku birebana n’intambara turwana umunsi ku munsi kugira ngo tugere ku iterambere.”

“Iterambere rikurura abanzi (detractors), gusa ibyo na byo nta kibazo biteye. Nta kibazo mfitanye n’abanzi. Abanzi mukore akazi kanyu, nanjye nzakora akanjye. Njyewe nawe akazi kacu ni ako gukomeza gukora ngo tugere ku iterambere.”

Nk’uko Perezida Kagame yakomeje abivuga, yongeyeho ati “Niba hari ubabazwa n’iterambere dukomeje kugeraho, namubwira ambabarire kuko atari byo nari ngambiriye, ahubwo ko icyo nari ngamije ari ukwiteza imbere gusa.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cya Congo Kinshasa u Rwanda rukunze gutungwamo agatoki, ndetse kenshi ngo ugasanga rukivugwamo kurenza bene cyo ubwabo. Aha asobanura ko we abona imbarutso yacyo iri ukubiri; ati “Iki kibazo giterwa ahanini n’abayobora kiriya gihugu, ku rundi ruhande, Umuryango Mpuzamahanga wakomeje kujya wigira nk’aho ugikemura." Akomeza agira ati “Imbarutso yacyo iri hagati y’abo bombi.”

Yagarutse ku muryango Mpuzamahanga wifashisha ibikoresho by’amoko yose wigaragaza nk’aho ushakira umuti ikibazo cya Congo, ariko ukaba warananiwe kugikemura. Perezida Kagame ati "Ariko ugasanga uburyo bworoshye ari ukugereka byose ku Rwanda."

Yakomeje agira ati “Byinshi muri ibi bibazo turwana na byo muri aka karere, imbarutso yabyo yabaye mu bihe byo hambere nanjye ntaravuka, mbere y’uko uwo ari we wese muri twe yari yakavutse.” Aha akaba yavugaga mu gihe cy’Abakoloni.

Iki gikorwa cya Rwanda Day kimaze kuba ngarukamwaka, kuri iyi nshuro cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose biganjemo Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Burayi, Aziya, ndetse n’abo mu Rwanda barimo abacuruzi bikorera ku giti cyabo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta.

Rwanda Day yitabiriwe kandi ku buryo bugaragara n’inshuti z’u Rwanda, harimo bamwe bakomoka muri Senegal, Amerika, Canada, Singapoor n’ibindi bihugu barimo abazungu ndetse n’abirabura. Bose bagiye bafata ijambo bashimira Umukuru w’Igihugu aho akigejeje mu iterambere, imiyoborere y’intangarugero akomeje kugaragaza muri Afurika no ku Isi, aho bamwe bagiye banamugenera n’impano zo kumugaragariza ko bamwiyumvamo kandi bamwishimiye.

Iki gikorwa gitegurwa n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Amerika y’Amajyaruguru ufatanyije n’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ndetse na High Commissioner y’u Rwanda muri Canada.

Ku nshuro ya mbere ya Rwanda Day mu mwaka ushize, iyizihizwa ryayo ryabereye i Chicago muri Leta ya Illinois, ahateraniye imbaga y’abarenga 3000 mu gihe cy’iminsi ibiri.

Iki gikorwa kandi cyakurikiranwe n’Abanyarwanda bo ku Isi yose biciye ku murongo wa internet ku mbuga zirimo na IGIHE.com, hifashishijwe uburyo bwa Live Streaming.

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro...
Madamu Jeannette Kagame nawe yitabiriye Rwanda Day 2012
Ibumoso hari Ange Kagame, umukobwa w'Umukuru w'Igihugu n'umufasha we, iburyo hari Yvan Cyomoro, umuhungu wabo, bari kumwe n'inshuti yabo ubwo barimo bakurikirana igikorwa
Baminisitiri Louise Mushikiwabo na John Rwangombwa mu bihera ijisho imbyino z'abahanzi muri Rwanda Day
Abagize itorero ryo muri Diaspora y'u Rwanda muri Amerika umuco bawukomeyeho
Mani Martin ari kugorora ijwi aririmba zimwe mu ndirimbo ze nshya zifitanye isano ya bugufi n'iza gakondo
Itorero Mashirika ubwo ryerekanaga umukino wari ukubiyemo ubutumwa...
Ibyishimo byari byose...
Morale yari yose muri Rwanda Day
Abaturutse Canada bitabiriye Rwanda Day 2012 ari benshi
Perezida Kagame yungurana ibitekerezo na Ambasaderi James Kimonyo
Perezida Kagame yakira impano yari agenewe n'abakomoka muri Afurika y'Uburengerazuba batuye muri Amerika kubw'ibyiza akorera u Rwanda n'Afurika muri rusange
Uyu munyarwanda utuye muri Amerika yageneye Perezida Kagame umupira yikoreye uriho amagambo agira ati: "Kagame Love, I'm a happy Rwanda"
Perezida Kagame aganira na Bobby Sager uhagarariye inyungu z'u Rwanda by'icyubahiro na Dr Egide Karuranga uhagarariye Diaspora Nyarwanda yo muri Canada
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Rwanda Day
Umuhungu w'umucuruzi Ramji wiga Harvard ubwo yagezaga ikibazo cy'imitungo y'umuryango we kuri Perezida Kagame ngo amuhe inzira yabicishamo bigakemuka
Icyumba cyabereyemo igikorwa cya Rwanda Day i Boston muri Hotel Westin cyari cyakubise cyuzuye

Kurikirana ijambo Perezida Kagame yavuze:

Foto: Adam Scotti,
Inkuru: Murindabigwi Meilleur /Boston, USA


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - IGIHE Rwanda day 2012

.
19/05/13 - 10:28
.
19/05/13 - 10:27
.
19/05/13 - 10:24
.
19/05/13 - 10:11
.
13/05/13 - 07:50
.
13/05/13 - 07:47
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .