Abanyarwanda bagera kuri 700 bahagurutse I Buruseli mu Bubiligi berekeza I London mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho baje kwitabira Rwanda Day yizirizwa muri uyu mujyi kuri ubu wahindutse ihuriro ry’Abanyarwanda baturutse imihanda yose.
Muri uru rugendo barimo bagana London ruri bubatware amasaha agera kuri atanu, morale ni yose kuri aba Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, aho bari kugenda baririmba indirimbo zitandukanye nyarwanda, mu ma bisi agera kuri 12 buzuye ashoreranye, ndetse akurikiranye n’imodoka nyinshi z’abahisemo kwizanira izabo.
Buri bisi muri izo 12 zibajyanye London yagiye ihabwa izina rya Kinyarwanda riyanditseho, amwe muri ayo mazina ziswe arimo “Amahoro”, “Karisimbi”, “Gasabo”, “Agakiza”, “Agaciro”, “Archipel”, “Iterambere”, “Vision 2020”na “Uburinganire”.
Mu guhaguruka mu Bubiligi, bitewe n’uko baturuka mu bice bitandukanye by’iki gihugu, aba banyarwanda batuye mu Bubiligi bahuriye kuri Kaminuza yigenga ya Buruseli, muri bo hakaba harimo umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, Bwana Musare Faustin, ndetse n’Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, Bwana Twagirimana Emmanuel.
Bitewe n’uko hagati y’u Bubiligi n’u Bwongereza harimo u Bufaransa ndetse n’inyanja, aba banyarwanda 700 mu buryo budasanzwe biganjemo abari n’abategarugori baranyura mu muhanda uri munsi y’iyi nyanja baciye mu Bufaransa, babone guhinguka mu Bwongereza kugera bageze London.
Biteganyijwe ko guhera saa sita ku isaha ya London, I saa saba ku isaha ya Kigali, aribwo abitabiriye Rwanda Day bakirwa aho iki gikorwa kiri bubere, nyuma hagakurikiraho imurikabikorwa n’ibiganiro, igihe nyamukuru kikaza kugera ubwo Perezida Paul Kagame aza kuba asesekaye ahabereye iki gikorwa mu rwego rwo kuganira n’Abanyarwanda ndetse bakanungurana ibitekerezo.
Foto: Karirima Aimable /U Bubiligi
Inkuru: Meilleur Murindabigwi /U Bwongereza
TANGA IGITEKEREZO