00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bya Leta, iby’abikorera n’Abanyarwanda baba hanze mu imurikabikorwa

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 18 May 2013 saa 07:17
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013, mu mujyi wa London mu Bwongereza ahateganijwe Umunsi Nyarwanda uzwi cyane nka “Rwanda Day”, igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda b’ingeri zose baba baturutse hirya no hino ku isi, harabera imurikabikorwa ry’ibigo bitandukanye byavuye mu Rwanda ndetse n’ibikorwa by’Abanyarwanda baba hanze yarwo.
Muri iri murikabikorwa biteganyijwe ko ribanziriza uguhura kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abanyarwanda baba bitabiriye (...)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013, mu mujyi wa London mu Bwongereza ahateganijwe Umunsi Nyarwanda uzwi cyane nka “Rwanda Day”, igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda b’ingeri zose baba baturutse hirya no hino ku isi, harabera imurikabikorwa ry’ibigo bitandukanye byavuye mu Rwanda ndetse n’ibikorwa by’Abanyarwanda baba hanze yarwo.

Muri iri murikabikorwa biteganyijwe ko ribanziriza uguhura kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abanyarwanda baba bitabiriye Rwanda Day 2013, biteganijwe ko ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda, ibya Leta n’amabanki, bimurikira abandi banyarwanda baba mu mahanga aho u Rwanda rugeze rutera intambwe ijya mbere mu byiciro bitandukanye, by’umwihariko mu birebana n’ubukungu.

Buri mwaka ibikorwa by’umunsi nyarwanda bibanzirizwa n’imurikabikorwa, umwaka ushize ubwo iyizihizwa ry’uyu munsi ryaberaga mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abanyarwanda baba hanze bamurikiwe ndetse banasobanurirwa imikorere y’inzego za Leta, uburyo ishoramari ry’abikorera rikora mu bwisanzure n’ibindi.

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2013 iragira iti “Agaciro: Inzira y’Iterambere” Mu gihe insanganyamatsiko ya Rwanda Day 2012 yabereye I Boston muri USA yagiraga iti “Agaciro, Urugendo ruracyakomeza” n’aho iya Rwanda Day yizihirijwe I Chicago yo yavugiraga iti “Agaciro, umurage wacu, ejo hazaza hacu”

Amafoto y’imurikabikorwa ryabereye i Chicago n’iryabereye i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .