Rutagambwa Martin ntiyatunguwe no gusanga umuvandimwe we yikoreye icyapa arimo yigaragambiriza imbere y’ahari hateganyirijwe kwizihirizwa Rwanda Day mu mujyi wa London, ubwo we yari aje kuyitabira.
Uyu mugabo usanzwe utuye akanakorera mu Bubiligi, ariko kuri ubu akaba asigaye yarashoye imari ye irenga miliyoni 200 mu Rwanda, ntiyaguye mu kantu ubwo yabonaga Musonera Jonathan, umuvandimwe we bahuje se na nyina, ari mu myigaragambyo yamagana Perezida Paul Kagame, mu gihe we yari aje kwifatanya n’abandi kwizihiza Rwanda Day.
Ubwo umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo wageraga nyuma y’ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Rutagambwa Martin yafashe iyambere asaba ijambo ngo ahabwe umwanya wo kubwiza abantu ukuri ndetse ngo anakure bamwe mu bamuzi mu rujijo.
Yavuze ko yamagana umuvandimwe we yasanze imbere y’inzu mberabyombi Troxy, ahizihirijwe Rwanda Day, avuga ko ibitekerezo bye ntaho bihuriye n’ibya Musonera.
Musonera Jonathan ubusanzwe ni umuyoboke wa RNC mu Bwongereza, akaba ari nawe uhagarariye muri iki gihugu iri shyaka ritavuga rumwe na leta.
Si Rutagambwa gusa witandukanije n’icyiswe “ikibi” kuko na Yunusu Habimana nawe wahoze ari umubitsi w’ishyaka RNC mu Bwongereza uheruka gusezera muri iri shyaka mu mwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga, nawe yasabye ijambo muri Rwanda Day agaruka ku kwitandukanya kwe n’iri shyaka avuga ko yasanze gahunda zaryo zidasobanutse kandi ntaho zageza igihugu.
TANGA IGITEKEREZO