00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giraso Joe Christa niwe mukobwa wataye ibiro byinshi muri ba Nyampinga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 31 August 2012 saa 12:00
Yasuwe :

Mu mwiherero bamazemo iminsi igera kuri 14, abakobwa bose bahatanira kuba nyampinga w’u Rwanda bagiye bata ibiro. Joe Christa Giraso yataye ibiro bitanu (yari afite 54 asigaranye 49), akaba ari we mukobwa wataye ibiro byinshi muri iki gihe cyo kwitegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizaba ku itariki ya Mbere Nzeri 2012 I Gikondo.
Nk’uko aba bakobwa babitangarije IGIHE, buri mukobwa yagiye ata ibiro biturutse ku mafunguro mashya atarimo amavuta barya. Ubwo yabazwaga ibiro yataye, Annic (...)

Mu mwiherero bamazemo iminsi igera kuri 14, abakobwa bose bahatanira kuba nyampinga w’u Rwanda bagiye bata ibiro. Joe Christa Giraso yataye ibiro bitanu (yari afite 54 asigaranye 49), akaba ari we mukobwa wataye ibiro byinshi muri iki gihe cyo kwitegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizaba ku itariki ya Mbere Nzeri 2012 I Gikondo.

Nk’uko aba bakobwa babitangarije IGIHE, buri mukobwa yagiye ata ibiro biturutse ku mafunguro mashya atarimo amavuta barya. Ubwo yabazwaga ibiro yataye, Annic Umwamikazi, umwe muri aba bakobwa yagize ati:”Nta muntu utarabitakaje”.

Uretse Joe Christa watakaje ibiro byinshi, abakobwa bane batakaje ibiro 4. Abandi batatu batakaje ibiro 3. Abandi 3 bata ibiro 2. Umwe yataye ikiro 1. Abandi babiri ntibabashije kumenya neza umubare w’ibiro bataye.

Giraso Joe Christa yataye ibiro bitanu

Aba bakobwa bavuga ko batunguwe no kurya isupu (hamwe na Pomme imwe) mu ijoro nk’ifunguro rya nijoro. Ubwo bari mu nama n’abanyamakuru, Carmen Akineza, umwe mu bakobwa bari muri 15 barushanwa yatangaje ko bakigera aho baba, byabanje kubatonda, ariko bagenda babimenyera kandi ko babyishimira.

Akineza yagize ati:”Muri Boot Camp tubayeho neza cyane kandi nanjye ndabyishimira. Tukiza byaratugoye ariko ubu twarabimenyereye nta kibazo. Nijoro ho baduha isupu, isupu iryoshye cyane pe, birakugora ariko vraiment ni ibintu biryoshye kandi ni ibintu kubyakira bihita byoroha.”

Abahatanira kuba Nyampinga w'u Rwanda bafata amafunguro agabanya ibiro kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga rw'abahatanira amarushanwa y'ubwiza

Angel Uwamahoro wari ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’aba ba Nyampinga, avuga ko guta ibiro byatewe n’ibiryo bamwe batari bamenyereye barimo bahabwa. Avuga ariko ko nta kibazo biteje kuko hari abantu babyigiye bari bashinzwe kureba niba bari kunanuka ku buryo bukabije ku buryo bahindurirwaga amafunguro.

Yagize ati:“Hari umudamu wo muri Miss Rwanda uza kubareba buri minsi itanu akareba ibiro bataye yaba yifuza ko bagabanya cyangwa bakongera ibiro agatanga ifunguro rya buri munsi ry’umukobwa kugira ngo ananuke cyangwa abyibuhe cyangwa se agume ku biro ariho”.
Uku guhabwa ibiryo bibananura ni mu rwego rwo kugira ngo base neza kandi bajye mu kigero kimwe (mpuzamahanga) cy’abakobwa barushanirwa ubwiza.

Aha muri izi ngando abakobwa barimo bigishwaga ibijyanye no kugenda neza (Cut working) bijyanye n’ingendo za ba Nyampinga. Bigishijwe kandi ibijyanye n’umuco n’amateka by’u Rwanda, kwihangira imirimo, kumenya gusubiza no kwisobanura neza n’ibindi byabafasha kuba abakobwa bahagararira u Rwanda bagaragaza indangagaciro z’umuco.

Uko abakobwa basigaye bangana nyuma y'umwiherero, aha bari kuri Serena Hotel

Kuwa Gatandatu tariki ya Mbere Nzeri 2012 nibwo hazatorwa Nyampinga w’u Rwanda 2012, I Gikondo. Kwinjira ni 5000 na 10,000Rwf, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Miss Rwanda 2012

Esther Uwingabire
27/08/12 - 07:39
Akineza Carmen
27/08/12 - 07:39
Mumporezi
26/08/12 - 12:47
Uwamahoro
26/08/12 - 12:45
Akineza
26/08/12 - 12:43
Umwamikazi
26/08/12 - 12:41
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .