00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akineza Carmen

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:39
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Ibyo nteganya ni byinshi ariko muri byo navuga ko nshaka icya mbere, kubakira umuryango uba I Gikondo nk’uko nari naranatangiye mbere hose, ariko ubu noneho ndamutse ntowe ni umwanya mwiza wo kubakira uwo muryango.
Ikindi kandi nk’uko mu Kinyarwanda hari imvuga ivuga ngo ‘aho kurobera umuntu ifi wamwigisha uko ayiroba” hanyuma n’igihe cyose udahari akamenya uko yibeshah, niyo mpamvu nshaka guhangira cyangwa se gushakira (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ibyo nteganya ni byinshi ariko muri byo navuga ko nshaka icya mbere, kubakira umuryango uba I Gikondo nk’uko nari naranatangiye mbere hose, ariko ubu noneho ndamutse ntowe ni umwanya mwiza wo kubakira uwo muryango.

Ikindi kandi nk’uko mu Kinyarwanda hari imvuga ivuga ngo ‘aho kurobera umuntu ifi wamwigisha uko ayiroba” hanyuma n’igihe cyose udahari akamenya uko yibeshah, niyo mpamvu nshaka guhangira cyangwa se gushakira abakobwa batatu nzi bibana b’imfubyi batagira akazi nkabashakira amamashini yo kudoda n’abantu babigisha maze nabo bakabona uko babaho.

Ikindi niyemeje o nimbi miss nzahagararira igihugu cyanjye yaba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyokandi nkafasha n’abakobwa cyane cyane bo mu mashuri yisumbuye kumenya akamaro n’agaciro kabo, n’uruhare bagomba kugira mu kubaka igihugu cyacu.

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: iri rushanwa rya miss rimpa imbaraga cyane zo gukorera igihugu kuko mba numva ko niba minisiteri ibifite mu nshingano zayo ibiha ibiha umwanya bigategurwa bimpa kumva ko nkanjye umunyarwandakazi mfite agaciro kandi gakompeye, kandi biduhesha umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo twamarira igihugu cyane cyane ko tuzi twese ko mu Rwanda rwo hambere abakobwa cyangwa se igitsina gore batahabwaga agaciro ariko mu by’ukuri ubu ngubu ndibaza ko byagaragaye ko abagore batahabwaga agaciro ari uko badashoboye ahubwo ko byari imyumvire ya kera ariko ubu ngubu igitsina gore hari icyo gishoboye kandi kinini ku gihugu cyacu.

Q:Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Kuba byaratangiriye mu mirenge mbona byarahinduye imyumvire imwe n’imwe mu bakobwa ndetse n’ababyeyi kuko akenshi iyo ari igikorwa gitangiriye hasi (mu nzego z’ibanze) byereka abakobwa muri rusange bitinya bumva ko bataseruka ngo nabo biyamamaze ndetse ntibagiwe n’ababyeyi babo bumva ko kujya mu ba miss ari ikintu bataha agaciro.
None rero iyo babonye bitangiriye mu mirenge babona ko ari igikorwa gihabwa agaciro n’igihugu muri rusange kandi nanone ni n’umwanya mwiza wo gufasha abakobwa bitinya kubona umwanya wo kujya ahamwegereye. Urugero: niba iki gikorwa gitangiriye mu karere cyangwa cyangwa se mu ntara hari benshi batabona uko baza guhatana kuko baba batarumva ko bashoboye kuba nabo baseruka, ariko nk’uko nk’uko tubizi burya umurenge wegereye buri wese kandi niho hantu numva baba bisanzuye kuruta kujya mu ntara.

Q: Ko ba miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: akenshi kuba bagenda bagaragaza ko ntacyo bakora ahanini biterwa no kutagira gifasha. Urugero: baca umugani mu Kinyarwanda ngo umutwe wifasha gusara, nta kuntu miss yatorwa ngo narangiza ahagarare hariya ategure igikorwa runaka wenyine nta muntu umuntu umufasha ngo azagire icyo akora. Byakabaye byiza agize nk’abantu runaka cyangwa se itsinda rishinzwe kumufasha mu byo yaba ategura gukora, kuko tuzi neza ko no mu bayobozi buri wese agira umujyanama umufasha mubyo akora kugira ngo bigerweho.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: icyo miss numva akeneye kugira ngo agere kubyo yiyemeje nk’uko nabivuze hejuru ni ukufashira umujyanama cyangwa se itsinda bo kumufasha mu byo akora.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: icyo nakora mbaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga numva ntacyo nakora kinini kuri Congo ifite ubuyobozi bwayo, keretse ahubwo iyo mubaza icyo nari gukora ku Rwanda! Buri gihugu n’abayobozi bwacyo, nk’uko perezida wa repubulika yabisubije neza ko atagomba kubazwa ibibazo bya Congo ahubwo agomba kubazwa u Rwanda nk’igihugu ayobora.
Nkanjye nk’umunyarwandakazi kandi ukunda ukunda igihugu cye numva hari umusanzu nzatanga ugaragara kugira ngo igihugu gitere imbere.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Uko numva “Agaciro Development Fund” numva ari uburyo bwiza bwashyizweho bwo kwereka amahanga amwe n’amwe yashatse kwerekana ko adahari u Rwanda rwahungabana, hoya! Twebwe abanyarwanda dushobora kwiyubakira igihugu cyacu n’ubwo tutabona izo nkunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .