00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariane Murerwa

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:41
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Nindamuka ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba, nzahagararira igihugu cyanjye neza mu mahanga mbaratira ubwiza bwacyo n’uburyo dukomeje kwishyira hamwe kugira ngo dutere imbere.
Mu gihugu ndateganya gufatanya n’ibigo birera mu gihugu hose kugira ngo turandure n’imizi ikibazo cy’abakobwa bacikiriza amashuri kubera inda no gukora ubukwe bakiri bato bikadindiza uburere bw’umwana w’umukobwa. Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Nindamuka ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba, nzahagararira igihugu cyanjye neza mu mahanga mbaratira ubwiza bwacyo n’uburyo dukomeje kwishyira hamwe kugira ngo dutere imbere.

Mu gihugu ndateganya gufatanya n’ibigo birera mu gihugu hose kugira ngo turandure n’imizi ikibazo cy’abakobwa bacikiriza amashuri kubera inda no gukora ubukwe bakiri bato bikadindiza uburere bw’umwana w’umukobwa.

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumarite iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: Icyo ryamariye, nabashije kubona amahirwe yo kwigishwa kwitinyuka, kwiyubaha, kwimenya, gukunda igihugu na gahunda zadushyiriweho kugira ngo tumenye aho imbaraga zacu zikenewe.
Ikindi ni uko nzi neza ko mbashije kuba nyampinga naba mbonye uburyo bwo kubona aho mpera ntanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu no kubera abandi umuntu w’iktegererezo.
Ikindi ni uburyo bwiza bwo kubera abandi urugero kugira ngo nabo barijyemo.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Byatumye buri mukobwa aho aherereye hose agira ishyaka ryo kujya kurushanwa ngo atange umusanzu we mu murenge atuyemo, yagira amahirwe bikaba intara ndetse n’igihugu kandi byaratangiye yitabira gahunda y’umurenge.

Ikindi ni uko abakobwa bava ku rwego rw’umurenge bakagera ku rwego rw’igihugu baba banyuze mu marushanwa menshi abafasha kugira ibyo bigira ku bandi no mu bibazo babazwa bigatuma bagera ku rwego rw’igihugu babikwiye koko ari indashyikirwa.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Icya mbere ni uko abenshi babijyamo badasobanukiwe koko icyo kuba nyampinga bivuze, n’icyo ategerejweho bakabifata nk’izina gusa.

Icya kabiri ntabwo amakaminuza ashyiraho insanganyamatsiko ngendrwaho ngo abifuza umwanya banabone n’igihe cyo kumenya icyo isobanuye.

Ikindi ni uko akenshi hatorwa ubona batari babikwiye, nta bushake n’ubumenyi bafite bwo gushyira mu bikorwa ibyo bita ngo ni intego zabo.

Icya nyuma numva haramutse habayeho comité ishinzwe gukurikkirana abo ba nyampinga kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bimereye abantu utabikoze akanengwa.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: Miss aba akeneye ko umuntu wese akeneyeho ubufasha igihe amwegereye yagira ibitekerezo bye aba amuzaniye ibye ntiyumve ko agomba guhora aza kumushaka kugirango amufashe cyangwa amutere n’iyo nkunga.

Abantu kandi bagomba kumva ko miss akorera inyungu rusange bakitabira gahunda yabatumiramo ksndi mbere yo kumugaya bakabanza bagasobanukirwa icyamubereye imbogamizi kuko nawe ni umuntu, hakenewe bwa bumwe bwahoze kandi n’abu bukituranga kugira ngo tugere ku musaruro uhagije.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Icyo kibazo ntacyo numva nagikoraho by’umwihariko uretse gusaba Congo ngo yishyire hamwe ikemure ibibazo byayo, ntabwo ari umuntu uvuye hanze uzaza kubakemurira ibibazo.
Natwe dufite ibyacu kandi turabyikemurira.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: “Agaciro Development Fund” iyo iki kigega ngitekereje birandenga kuko tubona ko ku isi nta handi byakozwe. U Rwanda koko ni igihugu cyerekana ko gifite ubwiza burenze ibyo abantu babona n’amaso ariko hakiyongeraho ijabo, guharanira kutemera kuvogerwa, gusuzugurwa n’ubwo dufite igihugu gito kidafite na za peterori ari imbaraga zacu hamwe zitugeza kuri byinshi.

Iki kigega uretse no kuba nzajya ntanga umusanzu wanjye kenshi kugira ngo n’abandi babonereho kandi nzakomeza kugenda nsobanurira abanyarwanda hirya no hino no hanze y’igihugu ikiza cyo kugira kiriya kigega kitwunganira bityo nibamara kubisobanukirwa bagire ubushake bwo gutanga basobanukiwe ibyo barimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .