00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Esther Uwingabire

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:52
Yasuwe :

Q:Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Nindamuka ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda ndateganya kuzashyira mu bikorwa intego zanjye arizo: Gufatanya na Leta mi bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu cyacu Gukorana n’urubyiruko kuko ari twe mbaraga z’igihugu ndukangurira kureka ibiyobyabwenge kandi mbashishikariza kwihangira imirimo aho nzajya mbafasha kubashakira inkunga kugirango turwanye ubukenetwiteza imbere kanditunateza imbere (...)

Q:Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Nindamuka ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda ndateganya kuzashyira mu bikorwa intego zanjye arizo:

 Gufatanya na Leta mi bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu cyacu

 Gukorana n’urubyiruko kuko ari twe mbaraga z’igihugu ndukangurira kureka ibiyobyabwenge kandi mbashishikariza kwihangira imirimo aho nzajya mbafasha kubashakira inkunga kugirango turwanye ubukenetwiteza imbere kanditunateza imbere igihugu cyacu.

 Ikindi ni uko niteguye kuzaba umuvugizi mwiza haba mu gihugu imbere cyangwa no hanze yacyo.

Q: Ubundi iri rushanwa rya Miss rikumariye iki wowe nk’Umunyarwanda ukiri muto?

A:Icyo iri rushannwa rimariye rya Miss Rwanda rimariye nk’Umunyarwanda ukiri muto:
- rinyigisha gutinyuka nkumva nanjye ko hari icyo nshoboye
- rituma ngira intego y’icyo ngomba kugeraho
- rituma mbasha kugaragaza impano y’ubwiza ndetse n’ibitekerezo bizima
- ikindi bimfasha ni uko mbasha kuhavana ubundi bumenyi butandukanye buturuka ku masomo ahatangirwa

Q: Ese ko iri rushannwa ryatangiriye mu mirenge;mubona byarahinduye iki mu myiteguro yaryo?

A:Kuba iri rushannwa ryaratangiriye mu mirenge,icyo mbona ryahinduye ku myiteguro yaryo ni uko ryabashije gushyira hamwe urubyiruko rwose rw’abakobwa baba abo mu cyaro ndetse no mu mujyi bakabasha kubyitabira ndetse bagashirika ubwoba, ikindi ni uko batumye bimenyekana hose mu gihugu bityo bigatuma imyumvire y’ababyeyi ihinduka,bakamenyako kujya mu marushanwa ya nyampinga atari uburara ahubwo ari ukujya kugaragaza uba wifitemo bityo ugasshobora guteza imbere igihugu cyawe.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Kuba ba Miss bagenda batorwa hirya ni hino nta kintu bageraho, mbona biterwa ahaninin no kubura ababatera inkunga ngo babafashe mu ntego zabo bafitecyangwa ngo babiyambaze muri gahunda zitandukanye, bityo bigatuma nabo baterera agati mu ryinyo ntibagire icyo bakora.Ariko jye mbona byaba byiza izego za Leta zigiye ziyambaza ba nyampinga nabo bakomeza kugira ishyaka.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere ku byo yiyemeje?

A: Icyo miss aba akeneye kugirango agere kubyo yiyemeje ni uko yabona abamutera inkunga yaba mu bitekerezo ndete no mu bikorwa(amahugurwa ,amafaranga,....) ikindi aba akeneye no gukorana n’izego za Leta mu bikorwa bitandukanye yabiyambazamo.

Q: Muri iki gihe turimo nk’Igihugu , bakugize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki mu kibazo cya congo Kinshasa?

A: Baramutse bangize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo nakora ku kibazo cya congo kinshasa nakwirinda kwivanga mu bibazo byabo keretse bansabye ubufasha kuko ubabaye niwe ubanda urugi.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe “agaciro development fund”? Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Agaciro Development Fund nk’ikigega giherutse gufungurwa na perezida wa repuburika ni ikigega aho buri munyarwanda azajya yitanga agashyiramo amafaranga bityo ayo mafaranga akazajya akoreshwa mu bikorwa remezo nko kubaka imihanda,amashuri amavuriro n’ibindi bitandukanye byateza igihugu imbere.

Uruhare rwanjye mu kugiteza imbere ni uko nzacyumvikanisha kubatumva uko gikora, ndavuga imikorere yacyo, ikindi ni uko nanjye nk’Umunyarwanda nzagira icyo nshyiramo kugirango nanjye nzagire icyo nshyiramo kugirango mbashe kunbaka igihugu cyanjye kandi nzashishikarize urubyiruko rugenzi rwanjye gukorana nicyo kigega narwo rwitanga mu bushobozi rufite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .