00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giraso Joe Christa

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:42
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Muri gahunda nifuza kugeraho ndamutse mbaye Nyampinga w’u Rwanda2012 harimo: Guhagararira neza igihugu cyanjye cyane cyane urubyiruko aho naba ndi hose.
Gutanga urugero rwiza mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa nihesha agaciro kandi ngera ku ntego nihaye mu buzima bwanjye nkoresha indangagaciro z’umuco nyarwanda Ndifuza gufatanya n’urubyiruko muri gahunda zo guteza imbere igihugu cyacu kandi nitabira gahunda zinyuranye za (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Muri gahunda nifuza kugeraho ndamutse mbaye Nyampinga w’u Rwanda2012 harimo:
Guhagararira neza igihugu cyanjye cyane cyane urubyiruko aho naba ndi hose.

Gutanga urugero rwiza mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa nihesha agaciro kandi ngera ku ntego nihaye mu buzima bwanjye nkoresha indangagaciro z’umuco nyarwanda
Ndifuza gufatanya n’urubyiruko muri gahunda zo guteza imbere igihugu cyacu kandi nitabira gahunda zinyuranye za Leta
Gutangiza ibikorwa byo kwigisha no kumvisha abakobwa b’abanyarwandakazi uburyo bakwihesha agaciro, bakagira intego z’ibyo bifuza kugeraho mu buzima bwabo kandi bakabiharanira.

Q:Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: Nk’umunyarwandakazi kwitabira iri rushanwa binyongerera icyizere nigirira kikamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi.
Bimfasha kandi gushyira ahagaragara ibitekerezo byanjye, nkaba nabera urubyiruko umuvugizi.

Ikindi ni uko bimfungurira andi marembo mu buzima, harimo gusobanukirwa neza gahunda z’igihugu no guhura n’abantu benshi b’abayobozi.

Q:Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Njyewe mbona byarafashije abategura n’abajonjora muri iri rushanwa kubona abakobwa bujuje neza ibyo basabaga kandi n’abakobwa bakitinyuka bitewe n’uko amarushanwa yegereye abaturage.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Mbona biterwa n’uko akenshi aba ari ubwa mbere atowe mu buzima bwe kandi atazi neza uko ibikorwa bitegurwa, atanafite abajyanama bamufasha cyangwa bamwereka inzira nziza zo gutegura no gukora gahunda aba yifuza kugeraho.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: Miss aba akeneye abajyanama, n’abaterankunga bamufasha kugera ku ntego aba yiyemeje.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Bangize minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nakemura ibibazo u Rwanda rwaba rufite naho ibibazo bya Congo bigakemurwa n’abayobozi ba kiriya gihugu.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: -Numva kiriya kigega kiri ngombwa kuko nicyo twahurizamo ubushobozi n’imbaraga nk’abanyarwanda twese kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu tutarinze gushaka imfashanyo mu bindi bihugu byo hanze.

-Uruhare rwanjye numva nakangurira inshuti, umuryango, urundi rubyiruko kumva ko kiriya kigega ari icyacu kandi nanjye mu bushobozi buke naba mfite uko bwaba bumeze bwose nkagira icyo nshyiramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .