00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Francoise

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:54
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba, nakorera igihugu cyanje ibintu byinshi, nko kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya inda z’indaro mu cyahoze ari “nine years bazic education” ubu gisigaye ari 12 years bazic education. Gushishikariza urubyiruko kwitabira amashuri y’imyuga ndwereka ibyiza byayo.
Nzatanga umusanzu wanjye mu “Agaciro Development Fund” kandi nshishikariza Abanyarawanda muri rusange gutanga (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba, nakorera igihugu cyanje ibintu byinshi, nko kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya inda z’indaro mu cyahoze ari “nine years bazic education” ubu gisigaye ari 12 years bazic education. Gushishikariza urubyiruko kwitabira amashuri y’imyuga ndwereka ibyiza byayo.

Nzatanga umusanzu wanjye mu “Agaciro Development Fund” kandi nshishikariza Abanyarawanda muri rusange gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Mu byinshi nzakora, sinabivuga ngo mbirangize, gusa sinakwibagirwa guhagararira neza Iguhugu cyanjye mu mahanga.

Q: Ubundi iri rushanwa rya Miss rikumariye iki wowe nk’Umunyarwandakazi?

A: Iri rushanwa rya Miss icyo ryamariye ni uko ryatumye nitinyuka, nkigirira icyizere kandi umuntu yigiramo ibintu byinshi yakwifashisha yiteza imbere ateza n’igihugu cye imbere. Ikindi kandi ni uko umuntu yumva ko hari icyo ashoboye mu buzima kandi cyiza.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryarataniriye mu Mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Kuba irushanswa ryaratangiriye mu Mirenge byahinduye ibintu byinshi kuko byatumye abantu bose bagira amahirwe yo kwitabira iki gikorwa, kandi byatumye ababyeyi babona ko atari ibintu bibi kuko ubundi ntibamenyaga aho byabereye bityo bigatuma babiha indi sura. Ikindi ni uko harimo ukuri kuko nta wariganyijwe bityo mbona bizagenda neza kugeza birangiye. Byatumye abakobwa benshi batinyuka.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho , ubona biterwa n’iki?

A: Impamvu ba Miss bagenda batorwa ntibagire icyo bakora akenshi usanga biterwa n’uko ibyo bashaka gukora babura ubushobozi kubera amikoro make. Ikindi ni uko hari ’abantu bumva ko Miss nta kintu ashobora gukora kigaragara bityo ugasanga acitse intege. Ariko hari ni igihe nawe ubwe abigirira ubushake buke.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeney ngo agere ku byo yiyemeje?

A: Ntekereza ko Miss aba akeneye ngo agere ku byo aba yiyemeje ni ugufatanya nawe muri ibyo bikorwa aba yiyemeje kuko ntiyabikora wenyine nta nama agijriwe kuko bavuga ko “ Umutwe umwe wifasha gusara utigira inama”. Ikindi ni ukumwumva, nk’urugero niba asxha inkunga Minisiteri y’Umuco na Siporo igomba kumufasha mu byo akeneye . Ikindi ni uko iyo atanze inama bakwiriye kumwumva , bakamushimira kuko bimuha “courage” zo gukomeza gukora ibindi.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wakora iki ku Kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Ku bwanjye ndumva ntacyo nabikiraho kukom icyo ni ikibazo cya Congo, ntabwo ari icy’u Rwanda. Ubwo rero Congo yamenya ibyayo kuko niyo ifite ikibazo , mu Rwanda nta kibazo dufite kuko natwe turamutse tukigize natwe twakicyemurira.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe “ Agaciro Development Fund”? Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Iki kigega ni ukuri cyaranshimishije cyane mu buryo ntabasha guhbsobanura, kuko ni cyiza kizatuma twiteza imbere tutarindiriye inkunga zituruka hanze, kandi amahanga azatureberaho avuge ko u Rwanda ari Igihugu kihagazeho.

Uruhare rwanjye mu kugiteza imbere ni uko nzashishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye gushiramo umusanzu warwo kuko burya nibo bantu batinda kumva ibintu nk’ibi kandi nanjye ubwanjye nzakomeza guhshyiramo umusanzu wanjye bityo dukomeze tugiteze imbere, duteze n’imbere igihugu cyacu dukunda aricyo u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Umutesi Mubera Liliane
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .