00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Debora Abiellah

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 09:06
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda ikintu cya mbere nteganya ni ugukorana na guverinoma y’u Rwanda mu mikorere yayo muri rusange ariko cyane cyane nkibanda ku rubyiruko ndikangurira gukunda umurimo, kugira intumbero y’ejo hazaza harwo, gukunda igihugu ndetse no kwitabira imyuga ku bayishoboye.
Ibi bikorwa byose nabikora mu buryo butandukanye: Imikino n’imyadagaduro: Mu bitaramo niho hantu (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda ikintu cya mbere nteganya ni ugukorana na guverinoma y’u Rwanda mu mikorere yayo muri rusange ariko cyane cyane nkibanda ku rubyiruko ndikangurira gukunda umurimo, kugira intumbero y’ejo hazaza harwo, gukunda igihugu ndetse no kwitabira imyuga ku bayishoboye.

Ibi bikorwa byose nabikora mu buryo butandukanye:
Imikino n’imyadagaduro: Mu bitaramo niho hantu usanga urubyiruko rwinshi. Hano usangamo abahanzi batandukanye, bo ubwabo aba ari urubyuruko akenshi ndetse ugasangamo n’abakunzi babo. Muri iyi myidagaduro umuntu abasha gusabana n’urubyiruko rutandukanye bityo ukumva ibyo batekereza nawe ukabaha ibyawe bitekerezo. Ibyo bijijura ubwonko bw’urubyiruko muri rusange ndetse bikabigisha n’uko bakwiteza imbere n’igihugu cyabo

Ikindi natora ni ugufasha imfubyi ari nabo rubyiruko dufite bitewe n’amateka y’igihugu cyacu. Mu kubafasha, nabikora mu buryo bwinshi burimo kubegera, kubumva, no kubiyegereza. Ibi bituma batinyuka bakavuga ibibazo bagira mu buzima bwabo bwa buri munsi maze natwe n’igihugu tukamenya uburyo tubafasha.

Nakomeza kandi nihaye yo gusubiza abana b’abakobwa mu mashuri aho nari mfite abana b’abakobwa babiri nishyurira amashuri mu mafaranga mvana mu kuzigama kwanjye nk’umunyeshuri. Ndamutse mpawe amahirwe yo kuba nyampinga kuko naba mbonye ivugiro nakongera umubare w’abana b’abakobwa basubizwa amahirwe yo kwiga mbifashijwemo na Leta yacu ndetse n’abandi banyarwanda bashyigikira iki gikorwa

Ibyo ni bimwe mu bikorwa byinshi nteganya gukora ntorewe cyangwa ntatorewe kuba nyampinga w’u Rwanda nk’umunyarwandakazi ukunda igihugu cye

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya Miss rikumariye iki wowe nk’Umunyarwandakazi?

A: jyewe nk’umunyarwandakazi ukiri muto numva iri rushanwa rimfasha muri byinshi birimo kwegerana n’abandi tukungurana ibitekerezo, kwitinyuka, ndetse bikampa n’amahirwe yo guhesha ishema igihugu cyanjye mu bikorwa nkora bityo bikanahindura ibitekerezo byanjye bitewe n’ibyo nigishwa ari na byo nzigisha abandi bagenzi banjye mu gihe nzaba nsohotse muri aya marushanwa.

Q:Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Kuba iri rushanwa ryarahereye ku mirenge mbona byaratumye bamwe mu banyarwandakazi bagira amahirwe yo kurijyamo, aho usanga nk’iry’ubushize bamwe bataramenyaga niba ryabaye cyangwa ritabaye kuko ryamenyeshwaga bamwe abandi ntibabimenye. Ikindi ni uko umuntu agenda azamuka kuva ku mirenge kugera mu karere niko n’ubumenyi, no gutinyuka byiyongeraga bityo bituma umuntu aza afite bike azi kubyo agiyemo.

Q: Ko ba miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Mbona kuba ba miss b’amakaminuza ntacyo barageraho, ari uko:
Ntawe baba bafite wo kugisha inama. Nta bufasha buva ku makaminuza yabo bagira.

Abantu baba babizeyeho byinshi birenze ubushobozi bwabo
Baba bikorana bonyine, biyungura ibitekerezo ndetse bakanifasha kubishyira mu bikorwa.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: - Miss aba akeneye ubufatanye na sosiyete arimo
Miss akenera abajyanama
Miss akenera abaterankunga
Miss akenera abantu bo kumuba hafi no gukorana nabo
Miss akenera amahugurwa

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: bitewe n’igihe turimo nk’igihugu mbsye minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu bibazo bya Congo-Kinshasa keretse basabye inkunga cyangwa ubufasha igihugu nibwo nagira icyo nkora kuko amahanga yose yumva ko u Rwanda rwivanga mu bibazo bya Congo ndetse ngo ari narwo rubitera.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Uruhare rwanjye mu guteza imbere iki kigega Agaciro Development Fund ni ukwizigamira muri cyo nk’umunyarwandakaziuzi agaciro kacyo ndetse no kwigisha abandi batarasobanukirwa intego yacyo, n’uko gikora bityo nabo bakakigana tugateza igihugu cyacu imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Umutesi Mubera Liliane
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .