00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karangwa Tega Fidelis

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:44
Yasuwe :

Q:Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Ndateganya gushishikariza no gukorana inyigisho nyinshi n’urubyiruko zibigisha kwihesha agaciro no kubumvisha agaciro bfitiye imiryango yabo ndetse n’igihugu cyacu.
Ibi bizakubirwamo inyigisho ku ndangagaciro z’umunyarwanda, bikazanabafasha kumenya uko bitwara mu bandi ndetse bikanagabanya ibibazo byinshi u Rwanda rwahuraga nabyo byaterwaga n’imyifatire mibi ndetse n’imyumvire mibi.
Ikindi ni uko nifuza gushishikariza (...)

Q:Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ndateganya gushishikariza no gukorana inyigisho nyinshi n’urubyiruko zibigisha kwihesha agaciro no kubumvisha agaciro bfitiye imiryango yabo ndetse n’igihugu cyacu.

Ibi bizakubirwamo inyigisho ku ndangagaciro z’umunyarwanda, bikazanabafasha kumenya uko bitwara mu bandi ndetse bikanagabanya ibibazo byinshi u Rwanda rwahuraga nabyo byaterwaga n’imyifatire mibi ndetse n’imyumvire mibi.

Ikindi ni uko nifuza gushishikariza abanyarwanda bose kwihangira imirimo bityo abakeneye imfashanyo za Leta bakagabanuka maze u Rwanda rwacu rugatera imbere.

Q: Ko ba miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Kuba aba miss batorwa ntibagire icyo bageraho urugero nko muri kaminuza njye navuga ko akenshi baba nta bushobozi bafite bwo kugira icyo berekana cyangwa se bakaba baba bagihugijwe n’amashuri.

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumarite iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: Iri rushanwa ryamfashije kugira urubuga rwo kugaragariza abanyarwanda bose ubushobozi ndetse na gahunda mfite zo guteza imbere igihugu cyacu, ikindi ni uko bimfasha kubona umwanya n’ubushobozi bwo kuba umuvugizi mwiza w’u Rwanda mu bihugu byo hanze nduhesha ishema naruha ishusho nziza.

Q:Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Mbona ryarahaye urubuga abanyarwandakazi benshi batari babisobanukiwe ndetse badafite ubushobozi bwo kwiyamamariza ahandi riri. Ikindi ni uko ryafashije abifuzaga kurijyamo kwisanzura kuko barushanirwaga ahantu bamenyereye.

A: Kuri jye numva biterwa n’impamvu ebyiri:
 Kubura ubushobozi bwo gukora byinshi bategura nk’imfashanyo cyngwa inkunga
 Ikindi ni uko babura uwabaha urugero rwiza akora ibikorwa bitandukanye ku buryo nabo badacika intege mu byo bategura ahubwo bakigira kuri urwo rugero rwiza bahabwa.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?
Aba akeneye gukomera ku ntego yiyemeje ndetse n’ubufatanye n’inkunga y’abo ahagarariye?

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Jye nakomeza kwakira no gufasha impunzi z’abanye Congo ziza mu Rwanda kandi nkanakomeza inshingano zanjye kubaka u Rwanda mu buryo bwose nshoboye. Ibyo kujya mu mpaka na Conga byaba ari nko gutakaza umwanya kuko naba nizeye ko u Rwanda ari inyangamugayokandi ko bidatinze n’ibindi bihugu by’amahanga byabibona.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Numva ari gahunda nziza igihugu cyacu cyiyemeje kuko biradufasha kwigaragariza ko ntacyo tutakora dufatanije hamwe nk’abanyarwanda kandi ko nta wundi cyangwa ikindi gihugu dukeneye kugirango duteze imbere igihugu cyacu uretse twebwe ubwacu.

Icyo nzakora cya mbere ni uko nzatanga urugero rwiza nanjye nitanga uko nshoboye kose kandi nkanakangurira urubyiruko kwitanga nabo kuko benshi bakomeje gutekereza ko iki gikorwa ari inshingano y’ababyeyi bacu kandi mu by’ukuri ari inshingano ya buri munyarwanda wese kuko ari ukwiteganyiriza ejo hazaza hacu heza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .