00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayibanda Mutesi Aurore

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 09:10
Yasuwe :

Q: Urategenya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba mfite intego yo guhagararira igihugu neza yaba mu gihugu imbere no hanze yacyo, mfite umugambi mwiza wo gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda ya Leta cyane cyane gutanga umusanzu wabo muri Agaciro Development Fund kuko aribo mizero y’igihugu, mbashishikarize kwitabira kwiga imyuga kuko imyuga ari uruhare runini mu iterambere ry’igihugu ndetse nzahesha ishema igihugu (...)

Q: Urategenya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba mfite intego yo guhagararira igihugu neza yaba mu gihugu imbere no hanze yacyo, mfite umugambi mwiza wo gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda ya Leta cyane cyane gutanga umusanzu wabo muri Agaciro Development Fund kuko aribo mizero y’igihugu, mbashishikarize kwitabira kwiga imyuga kuko imyuga ari uruhare runini mu iterambere ry’igihugu ndetse nzahesha ishema igihugu cyanjye nk’umukobwa ufite indangagaciro.

Q: Ubundi iri rushanwa rya Miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi ukiri muto?

A: Iri rushanwa icyo rimariye ni uko hari byinshi nigiramo bimfitiye akamaro njyewe ku giti cyanjye ndetse n’igihugu koko nko mu bintu by’ingenzi maze kwigiramo harimo gukunda igihugu no kugikorera, kumenya kwihangira imirimo n’ubwo njye nari naraitangiye mbere yo kuzamo ariko hari ibyo ntari narasobanukiwe babashije kunsobanurira binononsoye, harimo kwihesha agaciro no gukomera ku muco.
Ikindi ni uko uwabashije kugera kuri final nyuma y’amarushanwa hari benshi baza bifuza gukorana nawe ndetse n’izindi nyungu nyinshi zitandukanye.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryatangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Kuba byaratangiriye ku mirenge ni ikintu gishimishije cyane mbere wumvaga hari benshi bahejwe ariko ubu ibintu byose biri mu mucyo ntawaheje kandi byafashije abanyarwandakazi kwitinyuka,ubu n’utarabashije gukomeza umwaka utaha azatambuka nawe.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) ntakigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Igituma aba Miss bo muri za kaminuza badakora ngo bagere ku kintu kigaragara njye ntekereza ko ari uko bamara gutorwa bakiyicarira ntibakore ngo bashake ibitekerezo ku babaruta bityo batange n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu, usanga n’ibyo biyemeje bajya kubatora ntanakimwe bageraho kubera kwirara, hari naho usanga Miss yiyicariye ntakintu akora ahubwo ibisonga bye bye bakora cyane kandi ariwe wagakwiye gutanga urugero rwiza kubo ayoboye.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agree ku byo yiyemeje?

A: Icya mbere Miss agomba kwicara agatekereza akagira ibitekerezo bizima kandi bidashingiye ku nyungu ze bwite, akamenya kugisha inama abamuruta kuko mu Kinyarwanda baravuga ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara, ibindi ntekereza ko abayobozi nabo bajya babigiramo uruhare bakamwitaho bakumva n’ibotekerezo bye.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Bangize minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo numva nakora ni ukumenyesha abaturage ko icyo ari ikibazo cy’ikindi gihugu(Congo) bivuze ko njyewe ntacyo nagikorahokuko ibyo bireba abanyecongo. Nshobora kwivanga mu bibazo by’ikindi bihugu bikagira izindi ngaruka ku gihugu cyanjye.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe ”Agaciro Development Fund“? Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Ikigega”Agaciro Development Fund“ uruhare nzakigiraho naba Miss cyangwa ntamuba ni ukubwira cyangwa gushishikariza urubyiruko gutanga umusanzu wabo bivuye inyuma kuko ni inyungu zacu abakuru barabyina bavamo, ibyiza rero twatangira gufatanya hakiri karekuko ari twe Rwanda rw’ejo hazaza, amizero y’igihugu n’abayobozi b’ejo, nkuko urubyiruko rukunda kubona uturaka duto duto mureke niba tubonye bitanu mu kiraka dutange 500 kuko gahoro gahoro nirwo rugendo nitwitoza uwo mucon’ibindi tuzabigeraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Umutesi Mubera Liliane
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .