Q : Urategenya iki nuramuka ugize amahirwe yo Kwegukana iri kamba ?
A : Ndamutse ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba, icyo nteganya ni uguhagararira igihugu cyanjye neza haba imbere mu gihugu no hanze yacyo, ngiheshe agacirohamwe no gufasha impfubyi muri rusange no kuzigira inama mu myifatire nogukunda igihugu.
Q : Ubundi iri rushanwa rya Miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi ukiri muto ?
A : Iri rushanwa rinyigisha kugira intego mu buzima,guhora nzirikana ku ntego niyemeje no kumva ko hari byinshi nshoboye.
Q : Ese kuba iri rushanwa ryatangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo ?
A : Kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge icyo byahinduye nuko abarushanwa bagenda barushaho kugira ubunararibonye ndetse no gutinyuka.
Q : Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) ntakigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki ?
A : Impamvu ba Miss batorwa hirya no hino ntacyobageraho kigaragara nuko bo ubwabo batazirikana inshingana baba bariyemeje kandi ntibanegere inzego z’ubuyobozi ngo zibagire inama.
Q : Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agree ku byo yiyemeje ?
A : Icyo Miss akeneye ngo agere kubyo yiyemeje ni :
– Inama zo mu nzego z’ubuyobozi.
– Inkunga mu buryo bwo kwifatanya natwe ndetse n’iyamafaranga.
Q : Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa ?
A : Icyo nakora ku kibazo cya Congo Kinshasa mbaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, nabasaba kuza mu gihugu cyacu bagakora urugendoshuri bakiga uburyo ducunga umutekeno wacu nk’abanyarwanda ndetse n’uburyo inzego z’ubuyobozi zikora, nkanabigisha kwicungira umutekano uhereye mu mudugudu.
Q : Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe ”Agaciro Development Fund“ ? Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe ?
A : ”Agaciro Development Fund“ ni ikigega kizafasha igihugu cyacu gutera imbere cyane mu mpande zose.
Uruhare rwanjye ni ugufasha iya mbere mu gushyiramo amafaranga mu bushobozi bwanjye kandi nkakangurira abanyarwanda bose kucyiyumvamo no kugaragaza uruhare rwabo.
TANGA IGITEKEREZO