00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsengiyumvi Johali

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:01
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Ndamutse ntorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda, icyo numva nakora ahanini ni ugufatanya n’urubyiruko kurwanya agakoko gatera SIDA kuko kari mu bibazo byugarije igihugu cyacu ndetse bikandindiza iterambere.
Kandi iyo ndebye nko mu 1983 mu kwezi k’ukwakira ubwo SIDA yagaragaraga mu Rwanda ku bantu 10 muri CHUK, najya kureba ubu nkabona ko imibare igenda yiyongera ubu tukaba tugeze ku 14,730 by’abantu babana n’ubwandu, kuri jye (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ndamutse ntorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda, icyo numva nakora ahanini ni ugufatanya n’urubyiruko kurwanya agakoko gatera SIDA kuko kari mu bibazo byugarije igihugu cyacu ndetse bikandindiza iterambere.

Kandi iyo ndebye nko mu 1983 mu kwezi k’ukwakira ubwo SIDA yagaragaraga mu Rwanda ku bantu 10 muri CHUK, najya kureba ubu nkabona ko imibare igenda yiyongera ubu tukaba tugeze ku 14,730 by’abantu babana n’ubwandu, kuri jye rero numva ariho hantu nashyira imbaraga ngenda nshinga amahuriro mu bigo by’amashuri yisumbuye kuko naho hakiri ikibazo cy’imibare iri hejuru y’abamaze kwandura bagera ku5000. Nkaba numva ari cyo kintu nahagurukira kuko urubyiruko ni imbaraga z’igihugu kandi bagomba kukiyubakira bafite ubuzima bityo tukarushaho kwiyubakira igihugu tugendeye ku ndangagaciro.

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumarite iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: Iri rushanwa hari byinshi rimariye nko kumva ko ntagomba gutegereza ko nkura birenze kugirango nabasha kubaka igihugu cyanjye, kandi ko ngomba kumva ko hari icyo nshoboye nk’umunyarwandakazi kandi ukunda igihugu cye bityo kikarushaho kuba kiza ntagendeye ku cyo igihugu cyanjye cyankorera, ahubwo nkareba icyo nakorera igihugu cyanjye.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Icyo byahinduye ni byinshi kandi navuga ko ari byiza kuko byadufashije kunurana ibitekerezo biturutse ku bumenyi butandukanye buri wese aba afite bityo tugahuriza hamwe.
Kandi na none byanteye kumva ko twese turi umwe nk’abanyarwanda kandi ko icyo dushaka ari kimwe n’ubwo tutava mu ntara zimwe ikiruta ibindi ari uko twese turi abanyarwanda.

Q: Ko ba miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Impamvu ni uko usanga benshi bajyamo batabisobanukiwe batekereza ko bafite uburanga bakumva ko ibyo bihagije kandi nta ntumbero cyangwa se nta mugambi bafite bageza ku banyarwanda ugasanga begukanye uwo mwanya nta ntego bafite.

Ariko nanone si bose kuko hari abakora ibikorwa bitandukanye natanga urugero nka miss KIST na SFB, n’ubwo nta mikoro ahagije gusa ubona ko bafite ubushake.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: Aba akeneye amikoro kugira ngo ashyire mu bikorwa umugambi aba yarihaye kandi nanone bigaturuka ku mbaraga n’ubushake yifitemo, agakenera na none abamuba hafi hamwe n’amahugurwa ajyanye n’ibyo yiyemeje.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Icya mbere nakora ni uguhuza abanyagihugu bose nkabigisha ubumwe kuko hari ukuntu batora abayobozi b’igihugu kandi Congo ni igihugu kinini gikeneye abayobozi benshi kandi bashoboye kuko usanga nk’umukuru w’igihugu ariwe ufite inshingano nyinshi. Numva nashyiraho abayobozi bashoboye kugira ngo bave mu ntambara barwana hagati yabo kandi bakumva ko ntawe bakwiye kwita nyirabayazana.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A:Icya mbere ni uko kije gikenewe kandi kizadufasha kumva ko tudakwiye guhazwa n’inkunga ziva mu mahanga kuko natwe ubwacu hari icyo twakwigezaho.

Numva rero uruhare rwanjye ari uko nzatanga umusanzu wanjye mu kugiteza imbere igihe cyose kuko binoroshye mu gihe umuntu ashobora kunyuza inkunga ye no mu butumwa bugufi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .