Q:Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Icyo nteganya nindamuka ngize amahirwe yo kwegukana iri kamba, nzaharanira guteza u Rwanda rwacu imbere yaba hanze cyangwa mu gihugu, gufasha urubyiruko muri byose cyane cyane nita ku bana b’abakobwa mbashishikariza kwitinyuka bagakora bakareka kwitinya.
Urugero rwiza natanga nkanjye ukora ibijyanye n’ubucuruzi nashishikariza urubyiruko gukora ndetse no kwitinyuka.
Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi?
A: Iri rushanwa rimfitiye akamaro kanini nk’umunyarwandakazi ukiri muto kuko nungukiyemo byinshi.
Kuba naragiye muri iri ushanwa byanteguriye kugira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Narishimye cyane kuba narabashije kujya muri iri rushanwa nkaba narageze ku rwego nk’uru nkamenyekana mu gihugu hose.
Q:Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?
A: Iri rushanwa ubundi koko iri rushanwa ryaratangiriye ku murenge bifite akamaro kanini kuko hari abakobwa bitinyaga kandi hari n’abataragize amahirwe yo kugeramo, ubwo rero njye byampaye amahirwe menshi kuko nabimenye nkitinyuka ndetse nkaniyumvisha ko ndi mwiza kandi ngomba kujya mu irushanwa nkagera ku rwego nk’uru.
Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?
Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?
A: Icyo Miss akeneye kugirango agere ku cyo yiyemeje akenshi abiterwa n’ubushobozi buke cyangwa inkunga aba atarabona ihagije kugira ngo abe yagera ku byo yiyemeje kandi aba akeneye n’abamugira inama y’icyo yakora kubyo yiyemeje.
Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?
A: Ndamutse mbaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo nakora ku kibazo cya Congo, icya mbere nabanza gusengera igihugu cyacu ndetse n’igihugu cya Congo.
Ubundi u Rwanda nta kosa rufite, ndi umunyarwanda nabanza nkakemura ibibazo u Rwanda rufite ubundi na Congo ikikemurira icyayo kibazo. Ahubwo wenda nabafasha kubagira inama kubyo barimo.
Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?
A: Uruhare rwanjye mu guteza imbere iki kigega cyafunguwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba byonyine ndi umunyarwandakazi nkaba nkunda igihugu cyanjye numva ari nk’inshingano zanjye kuba nateza u Rwanda imbere nshyira hamwe n’abandi. Mu by’ukuri ndumva nzabigiramo uruhare ntangamo umusanzu nk’umunyarwandakazi.
TANGA IGITEKEREZO