00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwamahoro Natacha

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 09:04
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba? A: Ningira mahirwe yo kwegukana umwanya wa Nyampinga ndateganya kwibanda ku muco nyarwanda, haba kuwubungabunga no kuwigisha urubyiruko, kuko tuhziko igihugu kitagira cyangwa cyatakaje umuco ari nkaho kitaba kiriho. Umuco ni irangamuntu ya buri muturage w’Igihugu. Aha nzibanda ku rubyiruko rw’u Rwanda mfatanije na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo, mbijgisha zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda zatuma twiteza imbere (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Ningira mahirwe yo kwegukana umwanya wa Nyampinga ndateganya kwibanda ku muco nyarwanda, haba kuwubungabunga no kuwigisha urubyiruko, kuko tuhziko igihugu kitagira cyangwa cyatakaje umuco ari nkaho kitaba kiriho. Umuco ni irangamuntu ya buri muturage w’Igihugu. Aha nzibanda ku rubyiruko rw’u Rwanda mfatanije na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo, mbijgisha zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda zatuma twiteza imbere kuko ari twe urubyiruko, imbaraga z’igihugu.

Q: Ubundi iri rushanwa rya Miss rikumariye iki wowe nk’Umunyarwandakazi?

A: Iri rushanwa rifite akamaro kanini cyane ku buzima bwa buri wese waryitabiriye. Batwigisha byinshi byubaka. Urugero; amateka y’igihugu, umuco nyarwanda, kwihangira umurimo n’ibindi. Mbonereho gushishikariza bagenzi banjye babakobwa kujya bitabira amarushanwa nk’aya kuko bahungukira byinshi byabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryarataniriye mu Mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Ibintu byahinduye ni uko hari abantu benshi bahawe amahirwe yo kuba bahagararura Imirenge n’Intara bakomokamo, ku buryo iyo urebye hamwe usanga hari abantu bakomoka hirya no hino mu gihugu bifasha kungurana ibitekerezo.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho , ubona biterwa n’iki?

A: Icya mbere ndabaza kukunyomoza! Urebye ba Nyampinga bo muri za kaminuza bafite byinshi bakora , ariko impamvu mwaba muvuga ko ntacyo bakora kigaragara ni uko byinshi bakora babikorera muri za Kaminuza bigamo,kandi akenshi nyta bushobozi binini baba bafite kugira ngo bakorere no hanze ya za Kaminuza. Naboneraho no kubibutsa ko hari ihuriro rijgizwe na ba Nyampinga batandukanye bo muri za kaminuza ryitwa “Smile Rwanda” rigenda rikora ibikorwa byinshi hirya no hino mu gihugu. Uirugero natanga ni nka “Rwanda National Debate Championship on Self-employment”, iyi ni imwe mu ntego ziri huriro yashyizwe mu bikorwa ubu igeze ku rewgo rw’Igihugu, hyarahereye ku irushanwa ryabaye mu kwezi kwa Kamena ribera kuri lycee de kigali.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeney ngo agere ku byo yiyemeje?

A: Ibintu Miss aba akeneye kugira ngo agere ku bintu aba yiyemeje, icya mbere navuga ni uko aba akeneye ubwe ubushake, iyo afite ubushake n’umurava, ibindi biza ari ukumwunganira. Aba akeneye kandi ikipe navuga ko iy’abamwunganira kuko akenshi ba Miss bakunze kuba ari Abanyeshuri, aba akeneye abantu bamufasha gutegura ibikorwa bye kandi bakamufasha kubishyira mu bikorwa. Ikindi aba akeneye ni abaterankunga bamufasha ku bijyanye n’amafaranga.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wakora iki ku Kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Ndamutse mbaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, icya mbere naharanira gutanga isura nziza y’igihugu cyanjye kuko yaba ari nawo murimo nshinzwe. Naho ku kibazo cya Congo Kinshasa ndumva abanye Congo aribo bakagombye kwishakira umuti w’ikibazo cyabo kuko nibo babaye, bibaye ngombwa, badusabye ubufasha twabubaha.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe “ Agaciro Development Fund”? Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: “Agaciro Development Fund” ni ikigega cyashyizweho n’Abanyarwanda kugira ngo bikusanyirize inkunga izajya ikoreshwa mu bikorwa bimwe na bimwe by’iterambere ry’Abanyarwanda aho kugira ngo dukomeze dutegereze inkunga ziva mu mahanga, cyafunguwe ku mugaragaro na perezida wa repubulika y’ u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Umutesi Mubera Liliane
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .