00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwase Francine

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:53
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Nindamuka mbaye miss Rwanda nzahagararira neza u Rwanda ngaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda kuko hari benshi bakirwitiranya n’urwanda rw’iminsi ijana yaranze amateka yarwo bamwe bagatinya kuhashora imari zabo no kuhasura.
Nzanashishikariza urubyiruko kwihangira imirimo mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu gihugu, ndetse banakoresha ikoranabuhanga mu myuga no mu mirimo yabo mu rwego rwo gukora umurimo unoze kandi wihuse (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Nindamuka mbaye miss Rwanda nzahagararira neza u Rwanda ngaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda kuko hari benshi bakirwitiranya n’urwanda rw’iminsi ijana yaranze amateka yarwo bamwe bagatinya kuhashora imari zabo no kuhasura.

Nzanashishikariza urubyiruko kwihangira imirimo mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu gihugu, ndetse banakoresha ikoranabuhanga mu myuga no mu mirimo yabo mu rwego rwo gukora umurimo unoze kandi wihuse nk’uko igihugu cyacu gifite umuvuduko w’iterambere ryacyo.

Nanakangurira urubyiruko cyane cyane abakobwa kwiha agaciro mu byo bakora kuko baca umugani mu Kinyarwanda ngo ngo uwigize agatebo ayora ivu.

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumarite iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: jyewe nk’umwari ukiri muto iri rushanwa rya miss Rwanda ryanyigishije byinshi nko ku bukungu, ubutabera, na politiki y’igihugu nk’uko tubyigishwa aho ducumbikiwe(boot camp).
Uretse n’ibyo ryamfashije kumenya kubana n’abandi dore ko aribwo bwa mbere mbanye n’abantu benshi kandi rimpesha inshuti nshya mu buzima.

Ubumenyi nahakuye niteguye kubusangiza urubyiruko bagenzi banjye kugira ngo barusheho gusobanukirwa imikorere y’inzego zimwe na zimwe za Leta ni icyo zibateganyiriza babe abafatanyabikorwa bazo.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A:kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge narabishimye kuko hari benshi batashoboraga kugera aho amatora yanyuma yaberaga( Kigali Serena Hotel) bityo bikabatera imbaraga zo guhiganwa n’abandi kandi byabaye ukwegereza abari baje ubushobozi bwo guhiganwa n’abandi bikaba n’uburyo bwo guha iri rushanwa uburemere.

Q: Ko ba miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Burya ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, ndibaza ko mwene abo ba nyampinga kugira ngo bajye kwiyamamaza nta ntego runaka ifitiye igihugu cyangwa bagenzi be akamaro, njye rero nkabibona nk’aho ari ukwishimisha cyangwa nkaho wakagombye gufata izindi nshingano zikomeye.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: icyo miss aba akeneye icya mbere ni ubufatanye naba nyir’inyungu aribo banyarwanda ndetse na Leta cyane cyane urwego rwa Minisiteri y’umuco na siporo. Kandi nawe agashyiraho ake ariko ntiyiharire imirimo kuko baca umugani ngo umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama, kandi akiyambaza Imana kuko ariyo igenga ibihe.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Njye nk’umunyarwanda unahagarariye abandi ntacyo nakora ku bibazo by’abandi mu gihe ba nyirabyo ntacyo babikoraho, ahubwo aho abanyekongo bakenera ubufasha buri mu bushobozi bw’u Rwanda ntatwabura kububaha kandi mu nzira z’umucyo.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: uruhare rwanjye rwaba urwo gutanga umusanzu wanjye uko nshoboye nshishikariza n’abandi gutanga imisanzu yabo kuko n’ubundi nitwe banyarwanda iki kigega gifitiye akamaro.

Ibi bizanadufasha kumenya kwishakamo ibisubizo aho gutega amaso ku bagiraneza, burya ngo ak’imuhana kaza imvura ihise. Abanyarwanda twigejeje kuri byinshi twikura mu bihe bibi, rero ndumva iki kigega cyadushyiriweho ataricyo cyatunanira gutanga imisanzu yacu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Umutesi Mubera Liliane
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .