00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugeze ku kigero cya 54% ku gukoresha ingufu zisubira

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 19 April 2024 saa 11:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko u Rwanda rukomeje guteza imbere gahunda yo kwimakaza ingufu zisubira, zizwiho kutangiza ibidukikije, aho uyu munsi rugeze ku kigero cya 54% by’izikoreshwa mu Rwanda.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo yari ayoboye inama y’iminsi ibiri y’Ikigo mpuzamahanga cy’ingufu zisubira, IRENA iri kubera i Abou Dhabi, muri Leta Zunze Ububwe z’Abarabu.

Kuva muri Mutarama 2024 U Rwanda ni rwo ruyoboye IRENA, umuryango ufite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Masdar uherereye i Abu Dhabi, ukaba warashinzwe mu 2009 hagamijwe kugabanya ingufu zangiriza ikirere.

Ni inama iri kurebera hamwe ibyakozwe n’ingamba zafatwa kugira ngo Isi izabe yageze ku ntego yihaye yo gukuba gatatu ingufu zisubira, bitarenze mu 2030.

Ni intego yafatiwe mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe (COP28) yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Minisitiri Dr Gasore ati “Dufite aho tugeze cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda. Mu Rwanda dufite ingufu zisubira ku gipimo cya 54%. Aho tuba tuvuze cyane cyane ingufu zituruka ku mirasire y’Izuba n’izituruka ku mazi.”

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko kuri iyi nshuro bari kureba no ku mbogamizi zibangamiye iyi gahunda cyane ko intego yo gukuba gatatu izi ngufu isigaje imyaka itandatu, akavuga ko uyu munsi imbogamizi nyamukuru ishingiye ku mikoro.

Ati “Izo mbogamizi zijyana na politiki. Ni ukuvuga gahunda leta zigomba gushyiraho kugira ngo Isi igere ku ntego. Aha turi kureba uruhare rw’abikorera ndetse no guteza imbere ubumenyi buzadufasha kugera ku ntego cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.»

Iyi nama byitezweho irakomeza kuganira ku ngingo zitandukanye zose zishingiye ku gufatanya haba ku bihugu n’uturere, Afurika n’Isi, abikorera n’imiryango mpuzamahanga ikabigiraho uruhare runini.

Ibijyanye n’ingufu zisubira ni ingingo ibihugu bikize byakunze kugendamo gake kandi ari byo bigira uruhande runini mu kohereza imyuka yanduza ikirere kubw’inganda zabyo n’ibinyabiziga bikoresha ingufu z’ibikomoka kuri peteroli cyane.

Abajijwe niba ubu ibihugu bitangiye kubyumva, Minisitiri Dr Gasore yavuze ko mu by’ingenzi COP28 yagezeho ari ubushake bwa politiki z’ibyo bihugu bifite ubukungu buteye imbere, ndetse bimwe muri byo bitangira kumva neza iyi ngingo.

Ati «Nk’u Bushinwa bwamaze gushyira imbaraga nyinshi mu gukoresha ingufu zisubira, u Burayi na bwo bukurikiraho. Ni ubushake bukubiyemo kwimakaza izo ngufu mu bihugu byabo ndetse no gutera inkunga ahandi biri gukorwa ku Isi.»

U Rwanda rumaze gutera imbere kuri iyi gahunda y’ingufu zisubira, aho mu bijyanye n’ubumenyi mu 2016 rwatsindiye Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibijyanye n’ingufu hagamijwe Iterambere rirambye (African Centre of Excellence in Energy for Sustainable Development [ACE-ESD].

Muri ACE-ESD higishwa amasomo yo ku rwego rwa Masters na PhD arimo ajyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ingufu zisubira n’ayo kurondereza umuriro (Energy Economics).

Kugeza mu 2030 u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza kuri 38%, aho hazaba hagabanyutse imyuka ingana na toni miliyoni 7,5 za carbone ihinduye.

Biteganyijwe ko toni miliyoni 3,5 za carbone zizagabanuka binyuze mu mishinga n’ingamba z’imbere mu gihugu mu gihe toni 4,5 za carbone zizagabanuka binyuze mu nkunga n’imishinga mpuzamahanga.

Ni intego izatwara miliyari 11$, aho miliyari 6,9$ zizaturuka mu isoko rya carbone no mu nkunga mvamahanga zigamije kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Ibi ni na byo byatumye muri COP28 u Rwanda rwamurikiye ibihugu bitandukanye by’Isi imirongo migari y’uko rwifuza kubyaza umusaruro isoko rya Carbone ndetse ruhita rusinyana amasezerano y’ubufatanye na Singapore na Kuwait yo gutangira ibikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere.

Isoko rya Carbone ni ha handi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n’ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk’uhumanya ikirere ku rugero rw’ibyo yaguze.

Uza kugura ni we uba yabishatse, Carbon Credit imwe [toni imwe ya CO2 ihinduye] ifite agaciro k’ari hagati ya 40$ na 80$, ariko hari n’igihe ibiciro bishobora kurengaho mu gihe ibihugu ubwabyo byakwiyumvikanira bitewe n’ubwoko bw’imishinga igiye gukorwa.

Minisitiri Dr Gasore (hagati) yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku rugero rwa 54% ku gukoresha ingufu zisubira
Inama ya IRENA iri kwiga ku mbogamizi zikomeje gutambamira gahunda yo gukuba gatatu ingufu zisubira bitarenze mu 2030, yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye
Ibihugu bitandukanye byiyemeje gufatanyiriza hamwe kugira ngo hagabanywe bigaragara ingufu zangiza ikirere ni ukuvuga izikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .