00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutesi Mubera Liliane

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:53
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: Nindamuka negukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda: Nzakorana n’urubyiruko mbakangurira gukurikiza gahunda za Leta kugira ngo biteze imbere Nzaba umuvugizi mwiza w’u Rwanda ngerageza guhinmdura imyumvire y’abantu ku Rwanda Nzakorana n’abana bato mbigisha amateka, umuco, n’ibindi Nzafasha imfubyi mbaha icyizere kandi mbereka ko bakunzwe kandi bagira ejo hazaza heza Nzashishikariza urubyiruko kwiga imyuga ndetse n’andi masomo (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: Nindamuka negukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda:
Nzakorana n’urubyiruko mbakangurira gukurikiza gahunda za Leta kugira ngo biteze imbere
Nzaba umuvugizi mwiza w’u Rwanda ngerageza guhinmdura imyumvire y’abantu ku Rwanda
Nzakorana n’abana bato mbigisha amateka, umuco, n’ibindi
Nzafasha imfubyi mbaha icyizere kandi mbereka ko bakunzwe kandi bagira ejo hazaza heza
Nzashishikariza urubyiruko kwiga imyuga ndetse n’andi masomo yabafasha kwihangira imirimo.

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: Iri rushanwa rya miss rimfasha kugaragaza ibyo nshoboye, rimfasha no kumenya birambuye gahunda za Leta, bikantera imbaraga zo gukora birenzeho nteza imbere igihugu. Rimfasha no kumenyana n’abandi no kubona nabo.

Q: Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: icyo nabonye bituma amenya uko bizaba bimeze mu mahitamo ku rwego rw’intara, witegura mbere aho kwitegura ku munota wa nyuma, biha amahirwe abakobwa batinyaga kujya ku ntara kandi bibongerera icyizere.

Q: Ko ba miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Ubundi uko mbona ba Nyampinga bakora nk’urugero natanga navuga “Smile Rwanda” ni iya ba nyampinga b’amakaminuza bahuriyemo kandi bakora ibikorwa bitandukanye nk’ibiganiro mpak, gufasha abakene n’ibindi, ngendeye kuri ibyo sinavuga ko badakora.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: ubundi icya mbere ni imbaraga ze n’ubushake. Ikindi aba akeneye ni inkunga y’abayobozi ndetse n’abantu bamuhora hafi ikindi ni inkunga y’amafaranga ndetse na buri muntu wese agatanga umusanzu we.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: Icyo kibazo nta kintu nagikoraho kuko ni ikibazo cya Congo.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: Agaciro Development Fund ni ikigega cyiza uebye ahubwo cyari kuba cyaratangiye mbere kuko ni byiza cyane kwikorera aho gutegereza inkunga zo hanze nk’uko nyakubahwa perezida wa Repubulika abivuga, izo nkunga ziza zaba ziyongera cyangwa zunganira ibyo twe dufite, twikoreye n’amaboko yacu.

Njye inkunga nzatanga ni uko nzashishikariza kandi numvisha abanyarwanda baba abari mu gihugu ndetse no hanze yacyo, akamaro cy’iki kigega ndetse n’inyungu kidufitiye, kandi nanjye nkatanga umusanzu bitewe n’uko naba nifite kugirango nubake igihugu cyanjye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .