00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwamikazi Annick

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 August 2012 saa 08:51
Yasuwe :

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?
A: ibyo nteganya gukora ndamutse ntowe numva imbaraga zanjye nyinshi nzazishyira mu gufasha abana bo mu mihanda mu kubashakira ubuvugizi muri byose kugira ngo babashe kubona ubuzima bwiza. Nzafasha minisiteri ifite mu nshingano zayo ubukerarugendo kuko aribyo niga kandi nkabikunda, nigisha abaturage ibyiza byo gufata neza ibintu nyaburanga by’igihugu cyacu kuko (igihugu kidafite kidafite ibintu nyaburanga nacyo nta buranga (...)

Q: Urateganya iki nuramuka ugize amahirwe yo kwegukana iri kamba?

A: ibyo nteganya gukora ndamutse ntowe numva imbaraga zanjye nyinshi nzazishyira mu gufasha abana bo mu mihanda mu kubashakira ubuvugizi muri byose kugira ngo babashe kubona ubuzima bwiza.
Nzafasha minisiteri ifite mu nshingano zayo ubukerarugendo kuko aribyo niga kandi nkabikunda, nigisha abaturage ibyiza byo gufata neza ibintu nyaburanga by’igihugu cyacu kuko (igihugu kidafite kidafite ibintu nyaburanga nacyo nta buranga kiba gifite).

Q: Ubundi iri rushanwa iri rushanwa rya miss rikumariye iki wowe nk’umunyarwandakazi?

A: Iri rushanwa nk’umunyarwandakazi ukiri muto nktwe ariko ufite ishyaka ry’igihugu cye, ushaka kugiteza imbere niyo nzira aba abonye yatuma ashobora guhigura ibyo yahize.

Q:Ese kuba iri rushanwa ryaratangiriye mu mirenge mubona byarahinduye iki ku myiteguro yaryo?

A: Ryahinduye byinshi kuko ryatumye abenshi bitinyuka bagashobora guhiganwa na bagenzi babo baziranye mu mirenge bakabasha kubona ko atari ibintu biteye ubwoba.

Q: Ko ba Miss benshi bagenda batorwa hirya no hino (nko muri za kaminuza) nta kigaragara bageraho, ubona biterwa n’iki?

A: Akenshi usanga biterwa n’umutima nama w’umuntu n’icyatumye we ahiganwa, iyo nta ntego yari afite urumva ko uwo mwanya ntacyo we uba umumariye.

Abenshi nta shyaka baba bafite muribo ryo gukorera igihugu ndetse no kwerekana umusaruro ku bamugiriye ikizere.

Q: Ni iki ubona Miss aba akeneye ngo agere kubyo yiyemeje?

A: Miss akenera byinshi kugira ngo abe yabasha kugera ku byo yiyemeje:
Kugirwa inama nziza.
Kubana ubushobozi buhagije bwo gutangiza ibikorwa bye yiyemeje
Gutizwa imbaraga n’abaturage ndetse na Leta.

Q: Muri iki gihe turimo nk’igihugu, bakugize minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakora iki ku kibazo cya Congo Kinshasa?

A: icyo nabivugaho ni uko kuri jye abanyekongo bakemura ibibazo biriyo batabishinje u Rwanda kuko ibibasha kuba byose bakabasha kubyirengera batarinze kumva ko hari ikindi gihugu kizaza kikabakemurira ibibazo byoba ndetse bagomba kumva ko icyaha ari gatozi kuko guhohotera uwo babonye wese avuga ikinyarwanda ntabwo ari umusirikari watumwe nk’uko babivuga bibayo ibyo hari abaturage benshi twakiriye babo kandi babayeho neza nabo basubizwa i wabo.Gusa icyo nababwira nabasaba ko uwo babona witwa umunyarwanda bamwohereza agataha adahohotewe kuko iwabo ni amahoro.

Q: Ni gute wumva ikigega giherutse gufungurwa na Perezida wa Repubulika cyiswe” Agaciro Development Fund?” Ese uruhare rwawe mu kugiteza imbere ni uruhe cyangwa se ruzaba uruhe?

A: kuri jye ni gigtekerezo cyiza igihugu cyafashe kuko ngo ak’imuhana kaza imvura ihise, ni byiza ko abanyarwanda biteza imbere badategereje ko amahanga abubakira igihugu.

Njye nzagitera inkunga muri byose haba gutanga amafaranga ndetse no gusobanurira abatabyumva ubwiza bwo kwiyubakira igihugu cyawe kuko ivyo utaruhiye kukibona nta n’agaciro ugiha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kayibanda Mutesi Aurore
27/08/12 - 09:10
Isimbi Debora Abiellah
27/08/12 - 09:06
Uwamahoro Natacha
27/08/12 - 09:04
Uwamahoro Ange
27/08/12 - 09:00
Ingabire Francoise
27/08/12 - 08:54
Uwase Francine
27/08/12 - 08:53
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .