00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 625

Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali, iherutse guhindurirwa izina ikitwa Mount Kigali University, ku nshuro yayo ya 24, yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 625 basoje amasomo yabo mu byiciro binyuranye.

Aba banyeshuri basoje mu mashami atandukanye arimo ishami ry’Uburezi, Ubuzima, Itangazamakuru, Ubuzima rusange, Ubukerarugendo, Ubucuruzi, n’Ubukungu n’andi menshi.

Mu birori byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku wa 08 Ukuboza 2023, Furaha Charlene, wakurikiranaga amasomo ajyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, niwe wahawe igihembo cy’uwahize abandi muri kaminuza yose.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kigali, Dr Martin Kimemia, yatangaje ko iyi kaminuza yiyemeje gushyigikira gahunda y’iterambere ya guverinoma y’u Rwanda binyuze mu guhora itanga abakozi bashyitse ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Amashuri makuru agomba kugira uruhare runini mu iterambere ry’abantu, iry’ubushakashatsi, no guhanga udushya, bityo bigashyigikira u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Yakomeje agira ati “Twiyemeje guteza imbere imyigishirize idaheza, tugatanga amahirwe angana yo kwiga. Amasomo dutanga ashingiye ku bushakashatsi, Agira akamaro gakomeye ku isoko ry’umurimo, bihura n’intego z’igihugu zo guteza imbere urwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Dr, Kimemia yashimiye Prof Simon Gicharu, washinze iyi kaminuza, by’umwihariko kuba yaragejeje ibikorwa byayo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Njyanama ya Kaminuza ya Mount Kigali, Prof Innocent Mugisha, yashimangiye ko iyi kaminuza atari nshya, ahubwo icyahindutse ari izina gusa, ndetse ko n’ireme ry’uburezi buhatangirwa rikiri rya rindi.

Ibi yabishimangiye agaragaza ishyirwaho rya Kigali Paramount Hotel, ndetse n’ivuriro ry’iyi kaminuza bizajya bifasha abanyeshuri bahiga kwimenyereza umwuga mu bijyanye n’ibyo biga.

Yagize ati “Icyahindutse ni izina, ubu irishya yahawe rigaragaza ishema ry’u Rwanda. Iyi kaminuza yahoze ari kaminuza ya Mount Kenya, yahinduye izina nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi na Leta y’u Rwanda, muri muri Mata uyu mwaka.”

Dr Mugisha yongeyeho ko iyi kaminuza izavugurira gahunda y’imitangire y’amasomo yayo kugira ngo ihunzwe imyigishirize yo mu Rwanda.

Kuva yahindurirwa izina, iyi kaminuza imaze kwakira abanyeshuri bashya igihumbi, baje kwiga mu mashami atandukanye.

Kuri ubu iyi kaminuza mpuzamahanga yakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bya Nigeria, Chad, Sudan, Liberia, RD Congo, Cameroon, Pakistan, u Buhinde n’ibindi byinshi.

Dr. Kimemia yasabye abiga mu ishami ry’Ubuforomo, gukoresha amahirwe yo kubona uburyo bw’imikorere mu gihugu cya Austria babonye nyuma y’uko hagati muri uyu mwaka, Kaminuza ya Mount Kigali n’iya Mount Kenya, zasinyanye amasezerano n’Ikigo cyo muri Austria cya Lebenshilfe Tirol, azatuma abazajya basoza amasomo yabo muri iri shami, bazajya boroherezwa kubona akazi mu bihugu by’u Burayi.

Mu 2022, Iyi kaminuza ya Mount Kigali, yahembwe nk’Ikigo cyahize ibindi mu kwigisha no guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo binyuze mu masomo gitanga.


Special pages
. . . . . .