Byasobanuye ko iri gerageza “ryageze ku ntego” ari kimwe mu bigize ubushakashatsi bw’igihugu mu rwego rwa gisirikare, bityo ko ntaho rihurira n’umwuka mubi uri hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.
Ibiro Ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko iki gihugu cyakurikiraniraga hafi iri gerageza, gusa ngo iki gihugu kiri gukora ubusesenguzi kuri missile ya Pyoltsi kuko ari ubwa mbere kiyumvise.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 ubwo Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangazaga ko atagikeneye ubwiyunge na Koreya y’Epfo, ingabo z’igihugu cye zimaze kugerageza missile esheshatu.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo, icya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icy’u Buyapani na byo byakomeje imyitozo ihuriweho, igamije kwitegura uburyo bwo gukumira igitero icyo ari cyo cyose, mu gihe byaba ngombwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!